Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yashyize hanze urutonde rw’amakipe akomeye muri Afurika rutariho ikipe n’imwe ibarizwa mu Rwanda.
Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, yashyize hanze urutonde rw’amakipe akomeye muri Afurika rutariho ikipe n’imwe ibarizwa mu Rwanda.
Ni urutonde rwagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 8 Kanama 2025, mu gihe hategerejwe tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya CAF Champions League ndetse na CAF Confederations Cup izaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kanama 2025.
Uru rutonde rwagiye ahagaragara rugizwe n’amakipe 75 ariko hano mu Rwanda nta kipe n’imwe irimo mu zikomeye dufite zirimo APR FC ndetse na Rayon Sports.
Ariko kandi nubwo u Rwanda nta kipe yacu irimo, no mu gihugu cya Kenya nta kipe yabo irimo cyane ko umupira w’amaguru wabo umaze igihe warampanutse cyane.
Amakipe agaragaramo muri ibi bihugu duturanye harimo SIMBA SC, Yanga Africans zo mu gihugu cya Tanzania ariko kandi harimo na Vipers SC ibarizwa mu gihugu cya Uganda.
Ikipe 5 za mbere zirimo Al-Ahly, Mamelodie Sudnowns, Esperance De Tunis, RS Berkane ndetse na SIMBA SC. Nubwo Pyramids FC yatwaye CAF Champions League umwaka ushize ariko yisanze iri ku mwanya wa 6 kuko bateranyije amanota yo mu myaka 5 iheruka.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







