Ntwari Fiacre hari amakuru amwerekeza muri yanga sc

Jul 16, 2025 - 23:57
 0
Ntwari Fiacre hari amakuru amwerekeza muri yanga sc
Ntwari Fiacre hari amakuru amwerekeza muri yanga sc

Ntwari Fiacre hari amakuru amwerekeza muri yanga sc

Jul 16, 2025 - 23:57

Umuzamu w'ikipe y'igihugu amavubi ntwari Fiacre ashobora kwerekeza muri yanga sc yo muri Tanzania

Ntwari Fiacre ni umukinnyi w'ikipe y'ihugu amavubi aho akina mu izamu . Ntwari Fiacre kandi kugeza ubu akina mu ikipe ya kaiser chief yo muri Afurika yepfo aho yageze muri iyo ekipe umwaka ushize avuye muri Ts galaxy nayo yo muri Africa yepfo. Ni umukinnyi wageze muri kaizer chief akunzwe cyanee ndetse afite n'abafana benshi kubwo kwigaragaza cyanee muri Ts galaxy kandi byatumye agera muri kaizer chief ahita abona umwanya ubanzamo ariko ntuyawumazeho igihe kinini kuko yaje kuwutakaza mu gihe gito ubwo yatangiraga gushinjwa ko atsindisha ikipe kugeza ubwo byageze ntagaragare no kurutonde rw'abakinnyi bifashishwa ku mukino. 

Ibi nibyo byatumye uyu mukinnyi  ari mu biganiro niyi kipe kugirango atandukane nayo ndetse no minsi yashize yagaraje ibimenyetso ko atishimye muri iyo ekipe ndetse ko ashobora gutandukana nayo 

Kuri ubu amakuru ahari aravuga ko ekipe ya yanga sc yatangiye ibiganiro ni kipe ya kaizer chief kugirango abe yakwerekeza muri iyo kipe haba kuba yagurwa cyangwa se akaba yatizwa muri yanga sc. Uyu munyezamu amaze kwigarurira imitima y'abanyarwanda kuko kuri ubu niwe muzamu wa mbere w'ikipe y'igihugu amavubi ndetse mu mwaka ushize w'imikino akaba yarigaragaje cyanee mu mikino ekipe y'igihugu amavubi yagiye ikina 

Ntwari Fiacre yageze muri Africa yepfo avuye mu Rwanda aho yakinnye mu Rwanda mumakipe atandukanye harimo ekipe ya APR FC ,Marines FC ndetse na AS Kigali  ari nayo yagiye muri Ts galaxy aturutsemo aguzwe Mililani 400 z'amanyarwanda.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089