Rayon sport: Emery Bayisenge yamaze gusinya amasezerano naho cedric hamisi aracyari mu igeragezwa
Rayon sport: Emery Bayisenge yamaze gusinya amasezerano naho cedric hamisi aracyari mu igeragezwa
Nyuma yuko shampiyona y'URwanda 2024/2025 irangiye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru kw'isi FIFA ryafunguye isoko ry'igura n'igurishwa ry'abakinnyi maze amakipe si ukwiyubaka karahava .
Reka twerekeze mu ikipe ya Rayon sport nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu mupira w'amaguru mu rwanda ikipe ya Rayon sport nkimwe mu zizahagararira u Rwanda mu mikino ny'afurika by'umwihari CAF confederation Cup ikipe ya Rayon sport ikimeje kwiyubaka. Nyuma yo gusinyisha schadrack Bing Belo ukomoka muri Repurika iharanira demokarasi ya Congo. Ubu noneho Rayon sport yamaze gusinyisha myugariro w'umunyarwanda Emery Bayisenge.
Uyu mugabo nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Gasogi united ubu yamaze gusinya amasezerano y'umwaka umwe muri Rayon sport aho aje gusimbura Nsabimana Aimable kugeza ubu wamaze gutandukana na Rayon sport . Bayisenge Emery kuri ubu afite imyaka 30 y'amavuko
Uyu ni umukinnyi wagiye anyura mu ma ekipe agiye atandukanye yo ku mugabane w'afurika aho nko mu Rwanda twamumenye muri ekipe ya APR FC na As Kigali. yakiniye Gor mahia yo muri kenya USM Alger yo muri Algeria ndetse nizindi zigiye zitandukanye .
Uyu si we wenyine uvugwa muri Rayon sport kandi kuko uwitwa Rutanga Eric na cedric hamis nabo bagaragaye mu myitozo ya Rayon sport aho bari mu igeragezwa ngo barebe ko babasinyisha aba si ubware bazaba bakiniye Rayon sport kuko nka cedric hamis yayikiniye nubundi kuva 2011-2014. Naho Rutanga Eric we muramwibuka muri ya Rayon yagiye mu matsinda ya CAF confederation Cup 2018.
Muri iyi Mpeshyi rero imaze gusinyisha abakinnyi bagiye batandukanye harimo nka Musore Prince Schadrack Bing Belo Rushema Chris Tambwe Gloire Narindwa Aimable nabandi bagiye batandukanye.





