Bugesera: Iminsi y'umujura n'imirongo ine koko umusore yatererejwe inzuki nyuma yo kwiba moto umuvandimwe mwe bavukana

Mar 27, 2024 - 07:02
 0
Bugesera: Iminsi y'umujura n'imirongo ine koko umusore yatererejwe inzuki nyuma yo kwiba moto umuvandimwe mwe bavukana

Bugesera: Iminsi y'umujura n'imirongo ine koko umusore yatererejwe inzuki nyuma yo kwiba moto umuvandimwe mwe bavukana

Mar 27, 2024 - 07:02

Ku wa 27 Werurwe, mu mujyi wa Nyamata akarere ka Bugesera hagaragaye umusore uri gusunika moto itamirijwe n’inzuki. Amakuru avuga ko yazitererejwe n’umupfumu Salongo nyuma yuko uwo musore yari yibye moto nk’ingurane y’amafaranga mukuru we yari amubereyemo.

Nyuma yuko nyiri moto ayibuze, yitabaje umupfumu Rurangirwa Wilson uzwi nka Salongo kugira ngo ayimugaruririze akoresheje ubuhanga bwe bwa gipfumu.

Aba bavandimwe babiri bivugwa ko nyiri moto yagurijwe amafaranga ibihumbi magana atanu (500,000Frw ) na murumuna we, mugihe atinze kumwishyura ahita afata moto ya mukuru we nk’ingwate.

Uwo musore mukuru utaranyuzwe n’icyemezo cyafashwe na murumuna we cyo kwiha moto ye ku ngufu, yahise yitabaza umupfumu Salongo dore ko ngo atari ubwa mbere yaba agaruje ibintu byibwe.

Umwe mu baturage witwa Vicent wabibonye yagize ati “ Ibi turabimenyereye cyane buriya ni Salongo wamuterereje inzuki kuko abantu benshi bibye ntajya abura ibintu abaterereza.”

Uyu musore watererejwe inzuki yavuze ko yari yatwaye iyo moto kugira ngo mukuru we amwishyure amafaranga amurimo.

Yagize ati “Mukuru wanjye yantije moto ye ngo ndye umunyenga mpita ngenda arambura kuko nashakaga ko abanza akanyishyura amafaranga yanjye, rero ejo nibwo nabonye inzuki zije iwanjye nyinshi zijya kuri moto ku buryo ntari kubona n’uko nyitwara ibintu bikajya bimbwira ngo nyizane aha kwa Salongo.”

Umupfumu Salongo yavuze ko yakoze ibyo yasabwe n’uwamwitabaje amubwira ko yibwe moto, avuga ko yabikoze yanga ako karengane.

Umupfumu Salongo nyuma yogushyikirizwa moto, yayikuyeho inzuki ahita ategeka uwari wayitwaye kuyishyira nyirayo.

Uyu musore yavuze ko atari ubujura ahubwo yayitwaye ari nko gukanga mukuru we kugira ngo amwishyure.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06