Bugesera: Umugabo yapanze kwiyahura nyuma yo gushaka umugore umuruta

Sep 13, 2025 - 01:47
 0
Bugesera: Umugabo yapanze kwiyahura nyuma yo gushaka umugore umuruta

Bugesera: Umugabo yapanze kwiyahura nyuma yo gushaka umugore umuruta

Sep 13, 2025 - 01:47

Mu karere ka Bugesera umugabo yapanze kwiyahura kubera agahinda aterwa n'umugore bashakanye

Mu murenge wa Rilima ho mu karere ka Bugesera umugabo witwa byiringiro Patrick ufite imyaka 25 y'amavuko yagaragaje agahinda aterwa n'umugore bashakanye uri mu kigero cy'imyaka 53 ku buryo ngo naramuka amwanze azahita yiyahura.

Ibi bijya gutangira intandaro y'ibi byose ngo ni uko baherutse kugirana amakimbirane aturutse ku kuba uyu mugabo yari yatanze ideni ry'inzoga mu kabari k'umugore we bityo amakimbirane agahera aho ngaho. 

Aya makimbirane yagiranye n'umugore we niyo ntandaro yatumye uyu mugabo yikata urutoki kubera umujinya ngo abikoreshejwe n'urukundo akunda uyu mugore we.

Uretse kuba uyu mugabo yaritemye urutoki ngo yagerageje no kwiyahura mu bwiherero ariko abaturanyi baratabara.

Mu busanzwe uyu mugabo yashatse uyu mugore iwabo bamumubuza mbese batabyemera ariko we ngo aza ku birengaho aramushaka.

Ariko uyu mugabo yahamije ko mu busanzwe iwabo w'umugore we ntakibazo basanzwe bagirana.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089