Bugesera: Noneho umugabo akoze amahano akomeye cyane
Bugesera: Noneho umugabo akoze amahano akomeye cyane
Mu karere ka Bugesera umugabo yishe umugore we amuziza ko yamuciye inyuma
Aya mahano yabereye mu murenge wa Gashora Akagari ka Ramiro umudugudu wa karasine l ho mukarere ka Bugesera iyi ni nkuru yatangiye mu mpera z'ukwezi kwa karindwi ubwo murugo rwa Munyarwanda jean Pierre w'imyaka 22 n'umugore we Nishimwe kevine w'imyaka 19 ubwo ngo yamusangaga ku buriri bwabo arikumwe nundi mugabo barikwiha akabyizi ninyuma yuko uyu mugabo utarakundaga kuba mu rugo kubera akazi asanzwe akora ko gusudira gusa icyo gihe ngo imiryango yarabunze birarangira ngo ariko umugabo agumana inzika kugeza ubwo mu mpera zicyumweru gishize bongeye kurwana.
Abaturage batungurwa nimirwano yabo bagiye gutabara basanga ngo ni Nishimwe kevine n'umugabo we ariko ngo basanga umugore yanegekajwe bikomeye niko kumwihuyana ku bitaro bya Nyamata ariko biba ibyubusa birangira yitabye imana.
Bamwe mubari baturanye nuwo muryango bavugako bagiye kurwana umugabo akabanza gukinga kuko ngo baratabaye basanga inzugi zirakinze niko kuvuza induru maze baca inzugi cyane ko ngo babonaga umuvu w'amaraso utemba.
Iyi nkuru yo guca inyuma uyu mugabo byatumye ahindura imyitwarire kugeza ubwo atongeye guhahira urugo cyane ko ngo uyu mugabo yari yarabwiye abaturanyi ko umugore agiye kujya amutunga.
Bamwe mubaturanye buwo muryango bakomeza kunenga iyi myitwarire yuyu mugabo kuko bavuga ko nubwo yaba yaramuciye inyuma ntibikwiye ko yitwara gutya kuko bigira ingaruka mbi ku muryango.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Gashora Umulisa Marie claire yahamije aya makuru avuga ko iperereza ryatangiye.
Nishimwe kevine yakomokaga mu majyepfo apfuye asize uruhinja rwamezi 5 mugihe uyu mugabo babanaga mu buryo butemewe n'amategeko yahise atabwa muri yombi mugihe iperereza rikomeje gukorwa.





