Bugesera: Umugabo yishe mugenzi we ahita yihururiza
Bugesera: Umugabo yishe mugenzi we ahita yihururiza
Umugabo wo mu karere ka Bugesera yishe mugenzi we maze ahita avuza induru avuga ko uwo yishe ariwe umwishe abaturage bahageze basanga uvugwaho ko yishe ahubwo ariwe wishwe umurambo we uri gushinyagurirwa.
Ibi byabereye mu murenge wa Rilima ho mu karere ka Bugesera kuwa 20 nyakanga 2025 aho mu makuru dukesha Bplus tv yahawe nabaturage avuga ko uwishwe yitwa Utabazi Simon mugihe uwamwishe yitwa Kanakuze Mariko.
Aba baturage bakomeza bavuga ko ibi byabereye Mu Rutoki rw'uwitwa Mariko ucyekwaho icyaha cyo kwica. Aho bakomeza bavuga ko ashobora kuba yaramwishe amunigishije igitenge.
Umwe muri abo baturage ati" Twasanze umurambo uryamye nawe awicaye I ruhande aho yakoraga igisa no kuwushinyagurira avuga ati Simon itahire uruhukire mu mahoro buriya ninjye Imana yabinyujijeho kugirango uyisange.
Abaturage kandi bakomeza bavuga ko uyu Mariko yemera ko ariwe wishe Simon ariko ntavuge icyo yamuhoye.
Icyakora abarimo nabo mu muryango wanyakwigendera bavuga ko uru rupfu rwe rwaba rufitanye isano n'urubanza yari yaratangije ku bantu bigeze kumukubita ndetse bakanabifungirwa. Bafungurwa akabaregera indishyi bigacyekwako abo yaregaga aribo bamugambaniye kugirango yicwe.





