BRD yahawe igihembo kubera impapuro mpeshamwenda iheruka gushyira ku isoko
BRD yahawe igihembo kubera impapuro mpeshamwenda iheruka gushyira ku isoko
Banki y’Amajyambere y’u Rwanda BRD, yatsindiye igihembo mu nama y’Ibigo Bigenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane muri Afurika, kubera kugurisha impapuro mpeshamwenda ndetse no gutanga inguzanyo y’igihe kirambye ishorwa mu kurengera ibidukikije.
Iki gihembo cy’uwatanze impapuro mpeshamwenda w’umwaka, [ESG Bond Deal of the Year] BRD yagihawe ku wa 16 Gashyantare 2024, mu nama ngarukamwaka ihuza abayobozi bakuru b’Amabanki, ibigo by’ishoramari n’abayobozi b’ibigo bigenzura amasoko y’imari n’imigabane muri Afurika.
Ni nyuma y’uko muri Nzeri 2023, BRD yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 30 Frw, zigenewe abashoramari bo ku isoko ry’imbere mu gihugu, cyane cyane amabanki, ibigo by’ubwizigamire n’ibindi.
Mu gihe cy’ibyumweru bibiri iyi banki yari yihaye, yabashije kugera ku ntego yayo ndetse iranayirenza. 64% by’abaguze izi mpapuro mpeshamwenda ni amabanki y’ubucuruzi n’ibigo by’ubwiteganyirize, irindi janisha risigaye rigizwe n’ibindi bigo binini by’ubucuruzi n’ishoramari.
Iki gihembo cyatanzwe na GFC Media Group, Ikigo cy’Ishoramari mu by’Amabanki gishimira abahanze udushya, ababaye indashyikirwa, n’abiyemeje guteza imbere urwego rw’imari mu isi. Ibirori nyirizina byo kwakira ibi bihembo bikazaba tariki 6 Werurwe 2024, i Cape Town muri Afurika y’Epfo.
Iki gihembo kigaragaza umuhate wa BRD mu guharanira guhanga udushya n’iterambere rirambye ry’isoko ry’imari.
Izi mpapuro zizamara imyaka irindwi aho uwaziguze azajya ahabwa inyungu ya 12.85% buri mwaka, ½ cy’iyo nyungu akazajya agihabwa buri mezi atandatu, bikorwe mu gihe cy’imyaka irindwi.
Kuba zarashyizwe ku isoko ry’imari n’imigabane ni igihamya ko BRD igikomeye ku ntego yo guteza imbere ibidukikije, imibereho myiza n’imiyoborere mu bigo by’imari, hongerwa inguzanyo zihabwa ibigo by’ubucuruzi biyobowe n’abagore n’imishinga yo kubaka amacumbi aciriritse.
Itangazo BRD yashyize ahagaragara ku wa 16 Gashyantare 2024 rivuga ko impapuro mpeshamwenda ari ubundi buryo bw’ishoramari rinini rikorwa ku mishinga izamura ubukungu bw’igihugu no kuri gahunda zo kurengera ibidukikije.
Iti “intego ya BRD mu gushaka abashoramari bigenga bakora ishoramari mu buryo burambye, ni ukuzamura urwego rw’ibindi bigo by’imari mu karere.”
Ubuyobozi bwa BRD bwashimiye abafatanyabikorwa babo ku ruhare bagize muri uru rugendo rugamije impinduka.








