Muhanga: Avocat ukekwaho gusambanya umwana arakomeza gufungwa

Aug 14, 2025 - 13:31
 0
Muhanga: Avocat ukekwaho gusambanya umwana arakomeza gufungwa

Muhanga: Avocat ukekwaho gusambanya umwana arakomeza gufungwa

Aug 14, 2025 - 13:31

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga, rwemeje ko Kanani Boniface ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana akomeza gufungwa iminsi 30 by’agateganyo.

Isomwa ry’urubanza ryabaye kuri uyu wa Kane taliki 14 Kanama, 2025 saa kenda z’amanywa (15h00).

Urukiko rwemeje ko ubujurire bwa Kanani Boniface ushinjwa icyaha cy’ubusambanyi nta shingiro bufite. Rwanzuye ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye yajuriririye kimufunga kigumanye agaciro kacyo.

Rwavuze ko Kanani Boniface asonewe gutanga amagarama y’urubanza.

Mu iburanisha ry’ubushize babanje kuba impaka zishingiye ku mategeko, aho abunganizi b’uyu Avocat ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko, ndetse n’Ubushinjacyaha aho bwavugaga ko iburanisha rigomba kubera mu muhezo, bushingiye ku ngingo ya 26/2018 irengera umwana, bityo ko iburanisha rigomba kubera mu muhezo kuko uwakorewe icyaha ari umwana, ko imibereho bwite ye ikwiriye kubahwa no kurindwa.

Muri izo mpaka batatu mu bunganira Avocat Kanani bavugaga ko urukiko rutagombye guha agaciro ibivugwa n’Ubushinjacyaha kuko uwakorewe icyaha atakiri umwana kandi ko atitabiriye iburanisha.

Abunganizi bavuga ko mu manza basanzwe baburanisha zivugwamo abana nta na rumwe Ubushinjacyaha bwigeze busaba ko ruburanishirizwa mu muhezo, kuko zose zaberaga mu ruhame.

Bongeraho ko ibivugwa uwo munsi ari iburanisha ku ifunga n’ifungurwa, kandi ko itegeko rivuga ko iburanisha rigomba kubera mu ruhame kugira ngo rubanda rumenye ukuri.

Gusambanya umwana ni icyaha giteganywa n’Ingingo ya 14 y’itegeko nimero 04/12/2023 rihindura itegeko nimero 027/2019 ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, aho igifungo kiva ku myaka 20 ariko ntikirenze imyaka 25.