Bugesera: Umugore yafunzwe azira gutwikisha umugabo we amavuta y’ubuto akanamutera icyuma

Apr 27, 2026 - 14:02
 1
Bugesera: Umugore yafunzwe azira gutwikisha umugabo we amavuta y’ubuto  akanamutera icyuma

Bugesera: Umugore yafunzwe azira gutwikisha umugabo we amavuta y’ubuto akanamutera icyuma

Apr 27, 2026 - 14:02

Muri Bugesera, umugore yatawe muri yombi nyuma yo gutwika umugabo we n'amavuta y'ubuto ashyushye akanamutera icyuma amushinja uburaya.

Mu gace ka Karumuna  gaherereye mu Murenge wa Ntarama hazindutse havugwa inkuru y'agahinda n’ihungabana nyuma y’aho umugore witwa Bagwaneza Yvonne, w’imyaka 43, agiriye nabi umugabo we akamwangiza mu buryo bukomeye amushinja uburaya.

Ibi byago byabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 27 Mata 2026, ahagana saa mbiri n’igice. Bagwaneza akurikiranyweho gusuka amavuta y’ubuto yatuye ku mugabo we, Bahati Jean Claude w’imyaka 40, maze amaze kumutwika akamutera n’icyuma mu rubavu.

MU makuru dukesha "Imvaho Nshya", abaturage batuye mu Kagari ka Kanzeze bagaragaje ko batashobora kwiyumvisha uburyo uyu mugore yatekereje gukora ibikorwa bibiri by’ubugome icyarimwe. Nyamacumu Ildephonse, umwe mu baturanyi, yavuze ko ubu ari ubunyamaswa bukwiye guhanwa by’intangarugero.

Yagize ati: “Ubona ko ari ibintu yateguye kandi yashakaga kumwica, kuko yakoze ibikorwa bibiri; harimo gucanira amavuta ahagije yo kumusukaho, abonye bidahagije anamutera icyuma.”

Mukangarambe Amina na we yavuze ko aho kugira ngo abantu bahemukirane gutya, bakabaye batandukana mu mahoro. Ati: “Ubu se uyu mugore n’iyo yaba yari arengana, ateze kuzababarirwa n’umwana wabonye uko yagize se? Ibi birababaje kandi byaduteye ubwoba.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarama, Rwasa Patrick, yemeje ko Bahati Jean Claude yahise ajyanwa igitaraganya kwa muganga n’imbangukiragutabara, mu gihe Bagwaneza we yahise atabwa muri yombi.

Gitifu Rwasa yagaragaje ko icyo bapfuye ari amakimbirane ashingiye ku buraya umugore yashinjaga umugabo, ariko ashimangira ko kwihanira bitandukanye n’amategeko.

Ati: “Icya mbere ni uko umuturage ugize ikibazo cyo gukeka cyangwa afitanye amakimbirane... twamusaba kwegera inzego z’ibanze cyangwa iz’umutekano. Kwihanira ukoreshejwe n’umujinya ntibyemewe, bizana inkurikizi.”

Kugeza ubu, iki kibazo cyashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse, mu gihe umugabo ari kwitabwaho n’abaganga kubera ibikomere by’umuriro n’icyuma yatewe.

CYIZA Theogene Accomplished Journalist at BIGEZWEHO , Delivering impactful, ethical storytelling with clarity, insight, and a global outlook. Tel: +250791972215 | Email: cyizatheogene777@gmail.com