Bugesera: Umugore yanize umugabo we kugeza apfuye

Jul 24, 2026 - 10:59
 2
Bugesera: Umugore yanize umugabo we kugeza apfuye

Bugesera: Umugore yanize umugabo we kugeza apfuye

Jul 24, 2026 - 10:59

Umugore w’imyaka 45 wo mu Karere ka Bugesera, akurikiranyweho kwica anigishije umugabo we igitambaro dore ko nawe ubwe abyemera.

Icyaha akekwaho cyakozwe ku itariki ya 30 Mata 2026 ahagana saa tatu z’ijoro mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Rilima, Akagari ka Nyabagendwa, Umudugudu wa Mukoma ubwo umugabo we  bamusangaga ku buriri iwe mu rugo yapfuye aziritse igitambaro mu ijosi.

Ubushinjcayaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo buvuga ko mu iburanisha ryabaye ku itariki ya 09 Nyakanga 2026, uregwa yaburanye yemera icyaha akekwaho.

Asobanura ko ari we wazirikishije umugabo we icyo gitambaro nyuma y’uko barwanye ariko akaba atari azi ko ari cyo cyamwishe kuko nyuma yahise ajya kurara mu baturanyi.

Icyaha cy’ubwicanyi giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

SRC: UMUSEKE

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Political & Entertainment and Sports Journalist at BIGEZWEHO ENTERTAINMENT Ltd | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com