Burera: Abakora Ibikorwa Binyuranye mu biyaga bya burera na ruhondo n'abaturiye ibi biyaga barasabwa kubahiriza ibyatuma hirindwa impanuka muri ibyo biyaga.
Burera: Abakora Ibikorwa Binyuranye mu biyaga bya burera na ruhondo n'abaturiye ibi biyaga barasabwa kubahiriza ibyatuma hirindwa impanuka muri ibyo biyaga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera buributsa; kandi bukanasaba abakora abakoreramo ibikorwa binyuranye birimo uburobyi, gutwara abantu n’ibintu, gutembera muri ibyo Biyaga no ku nkengero zabyo n’abakorera ibikorwa binyuranye mu nkengero zabyo kubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga ibyo bikorwa ndetse n’ibindi tutavuze kugira ngo hirindwe impanuka muri ibyo Biyaga.
Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu,bwana Nshimyimana Jean Baptiste yagiranye n’abatuye Akagari ka Rurembo, mu Murenge wa Rugarama kuri uyu wa kabiri yababwiye ati:Kutubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga uburobyi, gutwara abantu n’ibintu mu Biyaga bya Burera na Ruhondo no gutemberamo byatera impanuka zishobora guhitana cyangwa zigakomeretsa abari muri ibyo bikorwa; kandi tuzirikane ko urupfu rw’umuturage ari igihombo gikomeye ku muryango we n’Igihugu muri rusange. Ndabasaba kubahiriza amabwiriza agenga ibyo bikorwa, ndetse n’ibindi bikorerwa mu mazi ntarondoye."
Yakomeje agira ati:"Abatwara abantu n’ibintu muri ibi Biyaga bagomba kuba barabiherewe uruhushya n’Inzego zibishinzwe. Ababyemerewe bagomba guhagurutsa ubwato bamaze gusuzuma ko abantu bose barimo bambaye neza umwambaro wagenewe kwambarwa n’umuntu uri mu Kiyaga (Life jacket); uwo mwambaro ukaba ugomba kuba ari muzima udashaje; kwirinda gupakira ibirenze ubushobozi bw’ubwato, gukoresha ubwato bumeze neza (budashaje), ubwato bukaba bugomba kandi kuba bwarafatiwe ubwishingizi."
Nshimyimana yababwiye ko ibindi byateza impanuka muri ibyo Biyaga harimo kujya kogamo utazi koga mu Biyaga, kuvomamo amazi; abasaba kwirinda kohereza abana kuhavoma amazi kuko hari ubwo bidumbaguza mu mazi bikaba byaviramo bamwe gukora impanuka; kwirinda kuhashora amatungo ; bakubahiriza kandi amategeko n’amabwiriza yerekeranye no kubungabunga inkengero z’Ibiyaga.
Yibukije abarobyi kwirinda gukorera mu kajagari, kwirinda kurobesha imitego itujuje ubuziranenge no kuroba amafi akiri mato; bakirinda kandi gucukura umucanga n’amabuye ku nkengero z’Ibiyaga no guta mu mazi ibintu bose byayangiza; byagirira ingaruka mbi ku binyabuzima bibarizwamo.
Yabakanguriye kandi kwitabira gahunda za Leta harimo kwizigamira muri EjoHeza, gutanga Mituweli, kwishyura inguzanyo zatanzwe muri gahunda za Leta zinyuranye, kurwanya imirire mibi n’igwingira ry'abana bato, kwita ku buzima bw'Umwana mu minsi igihumbi ndetse n'ubw'Umubyeyi no kurangwa n'isuku ahantu hose.
Yabasabye kandi kohereza abana n'urubyiruko kwitabira gahunda y’Intore mu birihuko, kubumbatira umutekano bakora neza irondo no kohereza abanyeshuri kwitabira gahunda Nzamurabushobozi igamije gufasha abanyeshuri bagaragaje intege nkeya mu masomo.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka burera, Senior Superintendent of Police (SSP) Vincent Kabera yabasobanuriye ingaruka zo gutunda, gukwirakwiza, gucuruza no kunywa Kanyanga, Urumogi n’ibindi Biyobyabwenge n’Inzoga zitujuje ubuziranenge z’ubwoko bunyuranye; abasaba kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya batangira ku gihe amakuru yerekeye ababikora.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







