Burera: Umusore Yafatanywe ibiro 20 by’urumogi, agiye kurukwirakwiza mu baturage

May 14, 2026 - 18:00
 0
Burera: Umusore Yafatanywe ibiro 20 by’urumogi, agiye kurukwirakwiza mu baturage

Burera: Umusore Yafatanywe ibiro 20 by’urumogi, agiye kurukwirakwiza mu baturage

May 14, 2026 - 18:00

Mu masaha ya saa tanu n'igice zo kuri uyu wa kane tariki ya 14 Gicurasi 2026, Polisi ikorera mu karere ka Burera mu murenge wa Kivuye ku bufatanye n’imboni z’umutekano, bafatanye umusore ibiro 20 by’urumogi, amaze kurwambutsa umupaka aje kurukwirakwiza mu gihugu cy’ u Rwanda.

Uyu musore yafatiwe mu mudugudu wa Kabasha, akagali ka Nyirataba, Umurenge wa Kivuye aho yari yikoreye umufuka, urimo utundi dufuka 4 tw’urumogi. Yavuze ko yari arujyanye mu kagali ka Gatare, mu murenge wa Ruhunde ari naho avuka, akabona kurushakira isoko.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru CIP Ignace Ngirabakunzi avuga ko k’ubufatanye n’imboni z’umutekano n’abaturage, Polisi iburizamo ibikorwa biba bigamije guhungabanya umutekano w’abaturage birimo n’ibiyobyabwenge.

Ati” K’ubufatanye n’imboni z’umutekano n’abaturage, dufatanya mu gukumira ibyaha byambukiranya imipaka birimo no gufata abinjiza ibiyobyabwenge kuko bazi ingaruka zabyo ku muturage n’igihugu muri rusange.”

“Uruhare rw’umuturage ni ingenzi mu kurwanya ibiyobyabwenge no kubyirinda kugira ngo akumire ingaruka zishobora kumugeraho igihe yagiranye isano nabyo, yaba iyo kubikoresha cyangwa kubicuruza.”

Polisi irakangurira abaturarwanda kwirinda guhishira abakora ibyaha cyane cyane abagirana isano n’ibiyobyabwenge kuko bagira uruhare runini mu bikorwa bihungabanya umutekano n’ubuzima bw’umuturage. 

Uwafashwe afungiwe kuri sitatiyo ya Polisi ya Bungwe kugira ngo akurikiranwe.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure