Burera:Abaturage barakangurirwa kubumbatira ubumwe n'ubudaheranwa by’Abanyarwanda
Burera:Abaturage barakangurirwa kubumbatira ubumwe n'ubudaheranwa by’Abanyarwanda
Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere ka burera,madamu Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b’Akagari ka Runoga, mu Murenge wa Gitovu ubwo yari yabasuye muri gahunda ya "duhari ku bwanyu"; yasabye abatuye Akarere ka Burera kubumbatira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda nk'isano muzi iduhuza.
Yagize ati: "Gusenyuka k’ubumwe bw’Abanyarwanda byagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mwaka wa 1994. Nsabasa abatuye Akarere ka Burera kwirinda no kurwanya icyo ari cyo cyose cyabangamira ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda; twimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda; yo sano muzi iduhuza, twirinda; kandi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ihakana n'ipfobya ryayo."
Yagize kandi ati:"Mbere y’umwaduko w’Abazungu, Abanyarwanda bari bashyize hamwe; biyumva nk’Abenegihugu bahuje umuco; kandi bavuga ururimi rumwe; ari rwo Ikinyarwanda. Bagabiranaga Inka, bagashyingirana; kandi bagatabarana. Abatutsi, Abahutu n’Abatwa byari ibyiciro bishingiye ku rwego rw’imibereho. Abakoloni bageze mu Rwanda, basanze Abanyarwanda bashyize hamwe; bitaborohera kubameneramo; bigira inama yo kubabibamo urwango n’amacakubiri bagendeye kuri ibyo byiciro bishingiye ku mibereho; bigisha ko inkomoka ko Abatutsi, Abahutu n’Abatwa atari imwe."
Umuyobozi w’Akarere yakomeje agira ati:"Muri izo nyigisho zibiba urwango n’amacakubiri mu Banyarwanda; Abakoloni berekanaga ko Abatutsi ari abanyamahanga, ko ari babi; kandi ko bakandamiza Abahutu; byigishwa n’abayobozi bo muri Repubulika ya mbere ndetse n’iya kabiri; biviramo Abatutsi gutotezwa, kwimwa no kubuzwa uburenganzira burimo kwiga n’akazi; biza kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994; aho Abatutsi basaga Miliyoni bishwe mu minsi ijana."
Yagize na none ati:"Ubuyobozi bwiza U Rwanda rufite uyu munsi ni igihamya ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda. N’ubwo ariko bimeze bityo; haracyari abagifite; kandi bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Buri wese akwiye kwiha umukoro wo kubarwanya; agaragaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi."
Yabasabye kandi gutoza abana kurangwa n’urukundo, ubumwe, ubutwari, gukunda umurimo, gukura barangwa n’umuco wo guharanira kwigira hagamijwe kwishakamo ibisubizo ku bibazo binyuranye no gukunda Igihugu nk’ishingiro ry’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, iry’Akarere ndetse n’Igihugu muri rusange. Gutoza abana izo ndangagaciro bituma tugira abaturage bunze ubumwe, batekanye, kandi bateye imbere. Uyu mukoro ukwiriye kuba uwa buri wese."
Umuyobozi w'Akarere yakanguriye kandi abatuye Akarere ka Burera kurangwa n'isuku ahantu hose, kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana bato, kwitabira umurimo no kuwunoza kugira ngo biteze imbere, kwizigamira muri EjoHeza, kwita ku buzima bw'Umwana n'umubyeyi, kwirinda ubusinzi, ibiyobyabwenge, ubuzererezi, amakimbirane n'ihohotera; bakitabira n’izindi gahunda za Leta zinyuranye zigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere muri rusange.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







