Burera:Abaturage Barishimira kugezwaho amazi meza

Aug 13, 2025 - 00:56
 0
Burera:Abaturage Barishimira kugezwaho amazi meza

Burera:Abaturage Barishimira kugezwaho amazi meza

Aug 13, 2025 - 00:56

Abaturage bo mu Murenge wa Ruhunde barishimira kuba baragejejweho ibikorwaremezo by’amazi meza.

Nkurunziza Ferdinand yagaragaje ibyishimo byinshi ku wa mbere tariki 28 z’uku kwezi ubwo abatuye uwo Murenge bamurikirwaga umuyoboro w'amazi wa Rusekera-Gatare ureshya na 28.63km bubakiwe ku bufatanye bw'Akarere ka Burera na World Vision.

Yagize ati:"Mbere yo kubakirwa uyu muyoboro w’amazi twarwaraga indwara ziterwa n’umwanda kubera ko twanywaga, tukamesesha, tukoga, tukanatekesha amazi mabi tuvomye mu gishanga cya Rugezi.  Abana bacu kandi bakererwaga ishuri kubera mu gitondo mbere yo kujya ku ishuri babanzaga kujya kuvoma ku Rugezi n’ahandi kure hari amavomo." 

Yagize na none ati:"Ikindi ni uko ubuke bw’amazi bwatumaga tutagira isuku ihagije ku mubiri, ku myambaro, aho dutuye, aho dukorera ibikorwa by’ubucuruzi, isuku y’ibyo turya.  Amavomo yubatswe kuri uyu muyoboro aje gukemura ibyo bibazo byose. Ndashima Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ku bikorwaremezo binyuranye akomeje kugeza ku baturage birimo amazi meza biteza imbere imibereho y’abaturage n’Igihugu muri rusange. Imana izamwiture ibikwiriye iterambere akomeje kugeza ku Rwanda n’abarutuye."

 Mukandayisenga Liberée na we yishimiye kuba begerejwe amazi meza agira ati:"Mbere yo kwegerezwa amazi meza; kubona amazi meza yo gukoresha iwacu mu rugo harimo ayo kunywa no gutekesha byaratuvunaga cyane kuko twakoraga urugendo rureshya na kilometero zigera kuri enye tujya kuvoma ahari amavomo."

Yagize kandi ati:"Guhera uyu munsi, isuku n’isukura bigiye kuba umuco mu rugo rwacu. Ibi bikorwaremezo by’amazi tubikesha gahunda nziza z’iterambere z’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul Kagame. Ndamushimira cyane kuba yadukijije imvune twahuraga na zo tujya gushaka amazi meza kure. Guhera ubu dusezereye umwanda mu rugo rwacu, tugiye kurushaho kugira ubuzima buzira umuze; dukore cyane, twiteze imbere, tunagire uruhare mu guteza imbere Igihugu cyacu."

Uyu muyoboro ugeza amazi meza mu mavomo 37 avomwaho n'abaturage 15,148. Iyubakwa ryawo ryatumye ibigo by'amashuri bitatu, Ikigo mbonezamikurire y'abana bato kimwe n'Amavuriro y'ibanze abiri bigezwaho amazi meza.

Abatuye uyu Murenge basabwe gufata neza uwo muyoboro w’amazi n’amavomo awufatiraho amazi ndetse n’ibindi bikorwaremezo bubakirwa.

 

     Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure