Karongi: Yishwe azira kwishyuza amafaraga 400
Karongi: Yishwe azira kwishyuza amafaraga 400
Umuhungu witwa Izabayo Olivier w’imyaka 19 wari utuye mu Karere ka Karongi yatewe icyuma n’abagabo babiri bakora akazi ko kubaga, bimuviramo urupfu.
Uyu muhungu yaterewe Icyuma mu Kagari ka Kibilizi mu Murenge wa Rubengera, mu Karere ka Karongi ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2025.
Amakuru avuga ko ahagana saa kumi z’umugoroba aribwo aba bagabo bakora akazi ko gucuruza inyama mu isoko rya Kibilizi, batiye ipopo uyu musore kugira ngo bahage igare, ariko bagenda batamwishyuye 400 Frw,
Bivugwa ko uyu musore yabakurikiye kugira ngo bamwishyure bahita bamutera icyuma bajya bakoresha arapfa.
Amakuru avuga ko abaturage bari aho bahise barakara batangira gutera amabuye abo bagabo ndetse baranabakomeretsa.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kibilizi, Habimana Viateur yabwiye Itangazamakuru ko bakimenya aya makuru bajyanyeyo n’inzego z’umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda, Urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano DASSO n’abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, bakora inama n’abaturage.
Yagize ati "Icya mbere twakoze ni uguhosha imvururu kuko abaturage bari barakaye bashaka kwihanira, no guhumuriza umuryango wa nyakwigendera. Abaturage twabasabye ko bakwiye kujya birinda kwihanira, ahubwo bagatangira amakuru ku gihe, igihe babonye ikintu gishobora guhungabanya umutekano tunabasaba kwirinda ibiteza umutekano muke hagati yabo".
Aba bagabo bakekwa uko ari babiri bahise batabwa muri yombi na Polisi y’u Rwanda, sitasiyo ya Rubengera ariko babanza koherezwa mu Bitaro bya Kibuye kugira ngo bavurwe ibikomere byaturutse ku mabuye batewe n’abaturage bashaka kwihorera ku rupfu rw’uyu musore w’imyaka 19.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







