Sudan: Radio na Television by’igihugu byasubiye mu maboko y’igisirikare cya Sudan

Mar 13, 2024 - 03:25
 0
Sudan: Radio na Television by’igihugu byasubiye mu maboko y’igisirikare cya Sudan

Sudan: Radio na Television by’igihugu byasubiye mu maboko y’igisirikare cya Sudan

Mar 13, 2024 - 03:25

Radio na Television by’igihugu byasubiye mu maboko y’igisirikare cya Sudan, nkuko byatangajwe n’igisirikare cya Leta ku wa 12 Werurwe 2024. Ni nyuma y”uko ikigo cy’itangazamakuru cya Sudan cyari kimaze igihe mu maboko y’umutwe wa RSF ( Rapid Support Force).

Igisirikare cya Sudan Army Force (SAF) cyashyize hanze itangazo ku wa12 Werurwe ko cyafashe ibiro bikuru by’itangazamakuru, bigizwe na radiyo na televiziyo by’igihugu, bikaba byari bimaze igihe byarigaruriye n’umutwe wa Rapid Support Force (RSF).

Radio na Television by’iki gihugu biherereye ahitwa Omdurman, hakurya ya Nili uva Khartoum umurwa mukuru wa Sudan.

Nkuko Reuters ibitangaza, Rapif support Force yarimaranye igihe radio na television by’igihugu ntacyo iratangaza, dore kuva yayifata yayibereye intwaro ikomeye mu kwiyegereza abaturage.

Muri Mata 2023, nibwo intambara hagati y’abajenelari babiri yatangiye, nyuma y’ubwumvikane buke mu gusubiza abasivili ubutegetsi. Abo bajenerali bombi bafatanyije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Bashir wafatwaga nk’umunyagitugu.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06