Ingabire Victoire yajyanye Leta y’u Rwanda mu rukiko
Ingabire Victoire yajyanye Leta y’u Rwanda mu rukiko
Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza yareze leta y’u Rwanda mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ko rwanze kumusubiza uburenganzira bwe.
Muri Werurwe, Urukiko Rukuru rwa Kigali rwanzuye kutakira ikirego ke k’ihanagurabusembwa, ibyari gutuma yemererwa kwiyamamaza mu matora ya perezida wa Repubulika ateganijwe muri Nyakanga.
Urukiko Rukuru rwa Kigali rwavuze ko igihe yatangiye ikirego kinyuranyije n’ibiteganywa n’amategeko nk’uko tubikesha VOA.
Uyu washinze ishyaka DALFA ritaremerwa n’ubutegetsi, icyo gihe yatangaje ko u Rwanda ari igihugu kidakurikiza amategeko.



