Nyamasheke: Haravugwa amarozi mu baturage batuye ku I Shara

Sep 9, 2025 - 10:48
 0
Nyamasheke: Haravugwa amarozi mu baturage batuye ku I Shara

Nyamasheke: Haravugwa amarozi mu baturage batuye ku I Shara

Sep 9, 2025 - 10:48

Mu karere ka Nyamasheke bamwe mu baturage batuye mu kagari ka shara batewe impungenge n'umukecuru bashinja kubaroga

Mu karere ka nyamasheke impungenge ni zose mu baturage batuye mu kagari ka shara aho abatuye muri aka kagari bangayikishijwe n'umukecuru bashinja kubaroga dore ko bahamya ko amaze kuroga abatari bacye gusa we ntahwema ku bihakana dore ko iyo abajijwe kuby'iki kibazo abihakana yivuye inyuma akavuga ko ari ukumwanga.

Aha ni mu karere kanyamasheke ho mu murenge wa kagano Akagari ka Shara aho abatuye muri aka kagari bashinja uwitwa esperance aho imbaga y'abaturage yahamirije abanyamakuru ko uyu mukecuru yenda kubamara abica akoresheje uburozi aho bamwe mubatuye muri ako gace batanze ubuhamya ndetse n'ingero zabo yishe mu bihe bigiye bitandukanye.

Ibi byatumye tujya gushaka uyu muturage ngo  adusobanure iby'iki kibazo maze abihakana yivuye inyuma avuga ko nta muntu numwe yigeze araroga. Ndetse ko atari yaroga umuntu n'umwe ko ibi bavuga ari ukumubeshyera kuko ahamya ko ari urwango n'ishyari cyane cyane ko asanzwe yifitiye ubushobozi cyane ngo ninacyo bamuziza. Abamuvuga ko abaroga.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089