BURERA:INTEKO Z’ABATURAGE NI ISHURI RY’UMUTURAGE: UMUYOBOZI W’AKARERE KA BURERA
BURERA:INTEKO Z’ABATURAGE NI ISHURI RY’UMUTURAGE: UMUYOBOZI W’AKARERE KA BURERA
Ku gicamunsi cya buri wa kabiri w'icyumweru; mu Tugari tugize Akarere ka Burera haba inteko z'abaturage. Abagize Komite Nyobozi y’Akarere n’abandi Bayobozi b’inzego zinyuranye zikorera mu Karere bitabira izo nteko; bakaganiriza abaturage kuri gahunda za Leta zinyuranye zigamije imibereho yabo myiza n’iterambere muri rusange n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo.
Mu biganiro Umuyobozi w'Akarere, Mm Mukamana Soline agirana n’abaturage igihe yabasuye muri gahunda y’Inteko z’abaturage, gahunda ya DUHARI KU BWANYU, gahunda y’URUHARE RWANJYE MU ISIBO, umuganda n'izindi zinyuranye ababwira ko Inteko z’abaturage ari ishuri ry’umuturage; akabakangurira kuzitabira.
Abibasobanurira agira ati:" Mu nteko y’abaturage ni ho umuturage amenyera gahunda za Leta zigamije iterambere rye; ibyo atazi cyangwa adasobanukiwe neza agasobanuza abayobozi. Mu nteko kandi; abaturage bigira ku bandi biteje imbere babikesha kubyaza umusaruro ubufasha bahabwa muri gahunda za Leta zinyuranye zirimo Gir’Inka Munyarwanda na VUP."
Ababwira kandi ati:" Mu nteko kandi abaturage bahigira umuco wo kubana neza n’abandi, kwihanganirana, gufashanya, indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, indangagaciro yo gukunda Igihugu, guharanira umutekano n’iterambere byacyo. Muri make, Inteko z'abaturage ni ishuri ry'umuturage kuko ahungukira ubumenyi kuri gahunda za Leta zinyuranye zigamije iterambere ry'imibereho ye n'Igihugu muri rusange; kandi umuturage uzikurikije; akanazubahiriza, imibereho ye itera imbere."
Na none kandi, mu nteko z’abaturage, Abayobozi bakangurira abazitabiriye kwitabira gahunda za Leta zirimo kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza no kongera ubwizigame, gutangira ku gihe Mituweli, kugira isuku umuco, kurwanya imirire mibi n'igwingira; bakibutsa ababyeyi inshingano zabo zo kwita ku burere n’uburezi bw'Abana.
Babakangurira kandi kuboneza urubyaro, kwirinda amakimbirane, gusezerana imbere y'amategeko ku babana nk’umugabo n’umugore batarasezeranye imbere y’amategeko, kubumbatira Ubumwe n'umutekano, kurwanya ubusinzi, ibiyobyabyenge, amakimbirane n’ikindi cyose cyaba inzitizi ku iterambere ry’umuryango.
Ibindi babakangurira harimo gukurikiza amabwiriza agamije kurwanya ibiza. Babibutswa na none gucukura no gusibura imirwanyasuri n'ibyobo bifata amazi aturuka ku nzu no kuzirika neza ibisenge by'inzu zabo.
Mu nteko kandi Abayobozi bakemura ibibazo bagezwaho n’abaturage; ibitakemukiyeho bagatanga umurongo w’uko bizakemuka n’igihe bigomba kuba byakemutse.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







