Ubusabane bw’ingabo: U Rwanda na Uganda byahuye mu mukino udasanzwe"
Ubusabane bw’ingabo: U Rwanda na Uganda byahuye mu mukino udasanzwe"
Ingabo z’u Rwanda, RDF, ziri muri Diviziyo ya 2 n’iza Uganda, UPDF, zibarizwa muri Diviziyo ya 2 zahuriye mu mukino wa gicuti mu mupira w’amaguru wabereye mu Karere ka Musanze muri Stade Ubworoherane, urangira UPDF itsinze RDF penaliti 8-7 nyuma yo kunganya igitego 1-1.
Wari umukino wo kwishyura wakinwe kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16 Kanama 2025, nyuma y’uko izi ngabo zaherukaga guhurira i Ntungamo muri Uganda muri Gicurasi 2025, aho icyo gihe UPDF Diviziyo ya kabiri yatsinze Diviziyo ya 5 ya RDF kuri penaliti 4-3.
Uyu mukino w’ubusabane wabanjirijwe n’urugendo rw’amaguru n’akarasisi byabereye mu Mujyi wa Musanze rwagati rusorezwa kuri Stade Ubworoherane y’Akarere ka Musanze.
Mbere y’umukino, Ingabo za RDF n’iza UPDF zafatanyije gutera ibiti imbere ya Stade Ubworoherane nk’ikimenyetso cy’ubufatanye buhuriweho n’ibihugu byombi.
Ingabo za Uganda n’iz’u Rwanda zisanganywe umubano ukomeye ugaragazwa n’ingendo ndetse n’ibiganiro z’Abagaba Bakuru b’Ingabo ndetse n’inama zigenda zihuza amatsinda atandukanye.
Henriette UWAMAHIRWE







