Burundi: Inshoreke 900 ‘zatumye igihugu kisanga kwisonga m'ubihugu bikennye ku Isi’ zirukanwe mu ngo abagabo bahatirwa gusubirana n’abagore babo
Burundi: Inshoreke 900 ‘zatumye igihugu kisanga kwisonga m'ubihugu bikennye ku Isi’ zirukanwe mu ngo abagabo bahatirwa gusubirana n’abagore babo
Abayobozi mu gihugu cy’u Burundi batangije ubukangurambaga bwo kurwanya ubuharike bafata nk’icyaha kibuza igihugu gutera imbere, aho iki cyemezo ngo cyakurikijwe mu ntara nyinshi.
I Ngozi, mu majyaruguru y’igihugu, guhiga inshoreke mu ngo byatangiye kuva umwaka watangira. Guverineri w’iyi ntara yatangaje ibyavuye muri iki gikorwa mu mpera z’icyumweru.
Désiré Minani avuga ko inshoreke 900 zirukanwe kugeza mu mpera za Mata mu ntara ye, ndetse avuga “Ingaruka mbi zateje, cyane cyane ibihumbi by’abana bata ishuri ndetse n’abagore bajugunywa mu muhanda”.
Guverineri ntahisha ko yanyuzwe, kabone ngo nubwo 100% by’inshoreke zabaruwe mu ntara ye zidashobora kwirukanwa mu ngo zabo nk’uko yabisobanuye mu kiganiro n’abanyamakuru nk’uko tubikesha RFI.
Ati: “Twasohoye inshoreke 900, muri zo, muri komini zo mu ntara ya Ngozi. Intego yacu yagezweho byibuze 85%. Dufite kandi abana 3.600 bagizweho ingaruka n’ubuharike muri Ngozi “.
Guverineri wa Ngozi asobanura ko aba bana babaye ikibazo ku buyobozi, agira ati: “Turi mu nzira yo guhuza imbaraga n’abafatanyabikorwa mu bya tekinike n’imari bo mu ntara kugira ngo tugerageze gukusanya uburyo bukenewe bwo kohereza abana 3.600 ku ishuri bashobora kuba igisasu gitegereje guturika niba nta kintu gikozwe. »
Naho ku nshoreke 15% zitashoboye kwirukanwa kugeza ubu, abakecuru bamaze igihe kirekire mu ngo, bamwe kugeza ku myaka 25, cyangwa se ababana n’Abayisilamu.
Ikindi, nyuma yo kwirukana inshoreke, abayobozi bahatira umugabo kubana n’umugore we wa mbere maze inshoreke igasubira ku babyeyi be, ariko ntabwo buri gihe byoroshye, nk’uko Désiré Minani abivuga.
Ikinyamakuru Global Finance cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizwiho gukora intonde zigaragaza uko inzego zitandukanye zo ku Isi zirutana mu bijyanye n’imari, cyashyize u Rwanda mu bihugu 26 bikennye kurusha ibindi ku Isi, mu gihe igihugu cy’u Burundi cyaje ku mwanya wa Kabiri mu bihugu bikennye cyane ku Isi.
U Burundi buza ku mwanya wa kabiri ku Isi mu bihugu bikennye, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ya kane, Mozambique, Malawi n’ibindi.
Muri rusange ibihugu 10 bifatwa nk’ibikennye kurusha ibindi birimo Sudani y’Epfo, kuko umusaruro w’umuturage w’iki gihugu uba ubarirwa muri $455 ku mwaka.
Iki gihugu gikurikirwa n’u Burundi ($916), Repubulika ya Centrafrique ($1,123), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ($1,552), Mozambique ($1,649), Niger (1,675), Malawi ($1,712), Liberia ($1,882), Madagascar ($1,979) na Yemen ($1996).





