Burundi: Ubukene buravuza ubuhuha kugeza ubwo hari abavuga ko bategereje urupfu kuko nta kindi ngo bafite bakora cyabubakiza

Apr 5, 2024 - 02:21
 0
Burundi: Ubukene buravuza ubuhuha kugeza ubwo hari abavuga ko bategereje urupfu kuko nta kindi ngo bafite bakora cyabubakiza

Burundi: Ubukene buravuza ubuhuha kugeza ubwo hari abavuga ko bategereje urupfu kuko nta kindi ngo bafite bakora cyabubakiza

Apr 5, 2024 - 02:21

Ibi bitangazwa n’abaturage batuye mu mujyi wa Bujumbura baganiriye n’Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru, aho bavuze ko ubuzima bwabaye ndanze bityo bakaba bategereje urupfu rwonyine ruzabavana muri ako kaga.

Umwe mu benegihugu wahaye ijwi ry’Amerika ubuhamya ariko akifuza ko amazina ye atatangazwa , yagize ati" Ubuzima bwabaye ndanze bityo nkaba ntegereje urupfu rwonyine ruzamvana muri ako kaga. Yongeyeho ko we n’umuryango we bananiwe ko kandi biva kukuba ibiciro bikomeza kuzamuka umunsi ku wundi kubera ubukene buri mu gihugu cy’u Burundi. Ikinyamakuru cy’abarimu ’La Voix de l’Enseignant’, cyatangaje ko umushahara w’intica ntikize bagereranya na serumu ko nawo batakiwubona. Bati: “Na wa mushahara w’intica ntikize, bita serum ntawo bakibona, bityo ubuzima bukaba bukomeje kwanga.” Ku ruhande rw’abarimu muri kaminuza nkuru y’igihugu, bavuga ko niba nta gihundutse bashobora kureka akazi kugeza ubwo Leta izumva ko kongera umushahara ari ngombwa. Gusa abavuga ko u Burundi bukennye ntibahuza na Perezida Ndayishimiye wakunze kumvikana avuga ko igihugu ayoboye gikungahaye kugeza ubwo gikize kuruta ibihugu by’Amerika n’ibyo mu burayi. Ni mu gihe Raporo ya bank y’isi iheruka gushyirwa hanze, ivuga ko u Burundi buri mu bibazo bikomeye by’u bukene, ko ndetse n’ifaranga ryicyo gihugu rikomeje guta agaciro.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06