Rwamagana: Abatuye Nyagakombe ntibazi uko amashanyarazi asa
Rwamagana: Abatuye Nyagakombe ntibazi uko amashanyarazi asa
Hari abaturage batuye mu Mudugudu wa Nyagakombe, Akagari ka Cyimbazi, mu Murenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana, bavuga ko banyotewe umuriro w’amashanyarazi bitezeho kwihutisha iterambnere ryabo.
Ubwo baganiraga n’umunyamakuru wa Bigezweho tv, bavuze ko bagorwa cyane no kogoshesha abana babo, kurahurira muri telefone zabo n’ibindi bagashimangira ko baramutse bahawe umuriro w’amashanyarazi byabafasha no mu iterambere ryabo n’urubyiruko ruhaturiye rukabasha kwihangira umurimo.
Uwahawe izina rya Uwababyeyi yagize ati: “Ikibazo cy’umuriro cyo rwose kiratubangamiye hano Nyagakombe kuko nk’ubu dore mfite abana kujya kubogoshesha binsaba urugendo rw’iminota irenga nka 30 ndetse no gusubiramo amasomo mu rugo ntibyoroha kubera ikizima. Ntawe ureba amakuru kuri Televiziyo kuko n’ukoresha imirasire y’izuba ntacyo yamufasha na Telefone nayo kugira ngo nyirahuriremo binsaba urundi rugendo.”
Undi ati “Kuba duturanye na Sitasiyo icanira abandi kandi twebwe turi mu kizima, twe tudacana tubifatamo ikibazo kandi twarabibamenyesheje ntihagira icyo dusubizwa dore ko ubwo abayobozi barimo Guverineri na Meya badusuraga twabibabwiraga bakatwizeza ko bagiye gukurikirana ikibazo cyacu gusa gisa nk’icyaburiwe igisubizo”
Ni ikibazo bavuga ko bamaranye igihe dore ko hari n’igihe cyageze bakagerageza kwishakamo ibisubizo bikaba ibyubusa nkuko bakomeje babibwira umunyamakuru wa Bigezweho tv. ” Bati” Hari igihe cyageze nk’abaturage turiyegeranya dushaka amapoto nabwo biba iby’ubusa kuko ubwo umukozi wa REG yazaga kureba aho tugejeje yatubwiye ko bitashoboka bitewe nuko hakenewe urutsinga rurerure rwatwara amafaranga menshi. Nyuma rero buri wese yahise atwara ipoto rye ikibazo gikomeza kuba agatereranzamba gutyo”.
Aba baturage batuye mu gice gihana imbibi n’Umurenge wa Musha baboneyeho gusaba ubuyobozi kumva ikibazo cyabo bagahabwa umuriro w’amashanayarazi kuko byabafasha kwiteza imbere: “Turasaba ubuvugizi ko natwe batwibuka natwe tukaba twabona umuriro nk’abandi. Tukaba twakora imirimo igiye itandukanye kuko ubu ntawe ushobora gukora umwuga w’ububaji, gusudira kandi ibyo bigenda bikenerwa mu buryo bwo kwiteza imbere.”
Umuyobozi wa REG ishami rya Rwamagana, Maniraguha Jean Pierre, utajya kure y’ibivugwa n’aba baturage, ku murongo wa telefoni, yatangarije uyu munyamakuru ko iki kibazo kizwi kandi ko mu minsi mike iri imbere kizaba cyavugutiwe umuti kimwe n’ahandi hantu kivugwa.
Agira ati” Ntazindi mbogamizi ihari, imbogamizi akenshi ziba zihari ni ingengo y’imari y’igihugu(Budget) kuko uburyo ikora, iravuga ngo uyu mwaka mu mashanyarazi harimo amafaranga aya n’aya azakora amashanyarazi agarukirize aha n’aha, undi hakagira indi ngengo y’imari igenda yiyongeraho bakavuga bati ‘Uyu mwaka azakora aha n’aha’.
Kugeza ubu rero izo mbogamizi zisa nk’izavuyeho kuko duherutse guhurira mu nteko rusange z’abaturage n’abo baturage bo mu Murenge wa Munyiginya, twarabibasobanuriye, izo mpungenge twarazibamaze kuko dufite umushinga w’amashanyarazi ugomba gukwirakwiza amashanyarazi hano mu Karere ka Rwamagana ukawugeza ku ngo zose zitawufite. Umaze amezi asaga abiri ukora, hakozwe ibarura ku baturage batawufite kandi bafite icyangombwa cy’imiturire, abafite umuriro muke, bikosoka ku buryo mu mezi 15 ari imbere icyo kibazo kizaba cyakemutse, bashonje bahishiwe”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko mu igenzura buheruka gukora basanze ingo zirenga ibihumbi 24, ari zo zitari zabona umuriro w’amashanyarazi, muri zo hakaba haranabariwemo abafite umuriro udahagije ndetse ko izi ngo nizimara guhabwa amashanyarazi bazaba bageze nibura kuri 95% by’ingo zifite amashanyarazi.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







