Inkuru nziza kubakoresha Gare ya Muhanga Aho Imirimo yo kuyisana irimo iragana ku musozo

Jan 31, 2024 - 19:09
 0
Inkuru nziza kubakoresha Gare ya Muhanga Aho Imirimo yo kuyisana  irimo iragana ku musozo

Inkuru nziza kubakoresha Gare ya Muhanga Aho Imirimo yo kuyisana irimo iragana ku musozo

Jan 31, 2024 - 19:09

Abakoresha Gare ya Muhanga barishimira ko yatangiye gusanwa, imirimo ikaba igana ku musozo, nyuma y’igihe kirekire yari imaze yarangiritse ikazamo ibinogo, ikajya irekamo amazi y’imvura, yatumaga abahategera imodoka bahabwa serivisi zitanoze kubera umwanda n’ibyondo.

Ibinogo byahoze muri Gare byarasibwe

Ni imirimo yatangiye hizezwa ko ishobora kumara igihe kigufi gishoboka, kuko byavugwaga ko Gare izaba imaze gusanwa bitarenze bibiri, bikaba bigaragara ko ntabyakererewe kuko n’ubwo bimaze gushira ariko ibigaragarira amaso imirimo igeze ku musozo kuko imirimo yo gushyiramo kaburimbo yatangiye.

Abaturage batandukanye, abafite imodoka muri Gare n’abatwara abagenzi bakoresheje Kompanyi berekeza mu bice bitandukanye by’Igihugu, bagaragazaga ibibazo baterwa no kuba Gare ya Muhanga idasanwa birimo kuba imodoka zangirika, kuba nta gahunda zikigira zo guparika, no kuba zibanduza kubera ibyondo.

Umwe muri bo agira ati, “Iyi gare rwose iratubangamiye cyane, birakwiye ko isanwa, usibye kuba yanduza abagenzi mu gihe cy’imvura, inateza ibibazo mu kubisikana kw’imodoka n’abantu bakwepa ibinogo bikaba byateza impanuka”.

Nyuma y’igihe kigera nko ku mezi abiri abakoresha Gare basaba ko yasanwa, Umuyobozi uhagarariye (Jali Real Estate) inashinzwe za Gare zubatswe na (RFTC) , Nsengiyumba Benoit yavuze ko bamaze kohereza abatekinisiye, kwiga kuri icyo kibazo Gare ya Muhanga ikavugururwa.

Nyuma yo gutangira imirimo, abakoresha iyi Gare bariruhutsa bategereje ko yongera kumera neza, ikajyana n’icyerecyezo cy’Umujyi wa Muhanga wungirije Kigali, bakaba bifuza ko imirimo yakwihutishwa kuko ubu imodoka ziparika ahantu hatandukanye mu Mujyi bigoye abagenzi.

Umwe muri bo agira ati, “Turishimira kuba Gare yongeye gusanwa, ni byiza rwose bizatuma Umujyi ugira isuku n’abaza gutega imodoka banogerwe na serivisi bahabwa”.

Uko Gare yari imeze mbere yo gusanwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Jean Claude Nshimiyimana, avuga ko gahunda y’inyubako zo mu Mujyi wa Muhanga harimo na Gare zose zirebwa no kugendera ku mabwiriza y’isuku n’isukura, inyubako z’abacuruzi zikaba zarabikoze, na Gare ikaba iri kubikora.

Agira ati, “Mwabonye ko abacuruzi basanzwe bavuguruye inyubako zabo, zigasa neza bagasukura imbuga zabagamo ibinogo, na Gare rero ba nyirayo byabarebaga usibye ko bo bari bakeneye ibikoresho byisumbuyeho bisaba no gutanga isoko, turizera ko imirimo izasozwa vuba iyi mvura itayikomye mu nkokora”.

Umuyobozi w’Urwego rw’Abikorera mu Karere ka Muhanga Kimonyo Juvenal avuga ko bakomeje kuganira n’abayobozi ba RFTC, na Real Estate ngo Gare yubakwe ubu bakaba bishimira ko irimo yo kuyisana igera ku musozo.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461