Byinshi ku byabajijwe mushiki wa Kabila uherutse guhamagazwa n’ubutasi bwa gisirikare
Byinshi ku byabajijwe mushiki wa Kabila uherutse guhamagazwa n’ubutasi bwa gisirikare
Kuri uyu wa Gatanu ushize, itariki ya 15 Werurwe, urwego rushinzwe ubutasi rwa gisirikare, rwahase ibibazo Jaynet Kabila, mushiki we w’impanga w’uwahoze ari perezida, Joseph Kabila. Uru rwego rwari rumaze gusaka ahakorera fondasiyo ye ifite izina rya se, uwahoze ari perezida Laurent-Desiré Kabila, wishwe mu 2001.
Mu gihe Jaynet Kabila yahamagajwe kugira ngo ibiro bye bisakwe, ibazwa ngo ryibanze ku ngingo nyinshi za politiki.
Jaynet Kabila wahoze ari perezida wa komite ishinzwe umutekano mu Nteko ishinga amategeko, ntacyo yabwiye abanyamakuru nyuma y’ibazwa rye ryamaze amasaha atanu. Amakuru aturuka mu begereye iyi dosiye avuga ko uyu mugore utavuga rumwe n’ubutegetsi kandi wahoze ari umudepite yari wenyine imbere y’umujenerali wo mu butasi bwa gisirikare. Yangiwe kuba ari kumwe n’abanyamategeko muri iryo bazwa.
Nk’uko amakuru agera kuri mediacongo.net abitangaza, urwego rw’ubutasi bwa gisirikare rwamubajije ibijyanye n’urujya n’uruza rw’umuryango we, ngo n’inama z’ibanga zikorerwa ku cyicaro cya fondasiyo ye.
Igisirikare kandi cyashakaga kumenya niba iryahoze ari ihuriro riri ku butegetsi rya Kabila ridafitanye isano na Corneille Nangaa, kuri ubu uyobora ihuriro rya Alliance Fleuve Congo rirwanya ubutegetsi rifatanyije na M23.
Abashinzwe iperereza kandi ngo bagerageje kumenya byinshi kuri business z’umuryango w’uwahoze ari perezida ziri i Kinshasa, zirimo ububiko nabwo bwasatswe n’abasirikare mu ntangiriro z’icyumweru.
Nk’uko abegereye Jaynet Kabila babitangaza, nta gikoresho cya gisirikare cyazanzwe ahasatswe. Ku cyicaro gikuru cya fondasiyo, abasirikare bahavanye imodoka ya jeep yatwaye umurambo wa LD Kabila ajya gushyingurwa.







