Goma byakomeye noneho nyuma yuko urubyiruko twatangiye imyigaragambyo karundura yirukana Tshisekedi

Jul 31, 2024 - 10:02
 0
Goma byakomeye noneho nyuma yuko urubyiruko twatangiye imyigaragambyo karundura yirukana Tshisekedi

Goma byakomeye noneho nyuma yuko urubyiruko twatangiye imyigaragambyo karundura yirukana Tshisekedi

Jul 31, 2024 - 10:02

Urubyiruko rwo mu mujyi wa Goma wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatatu rwaramukiye mu myigaragambyo, rusaba Perezida Félix Antoine Tshisekedi kwegura.

Amakuru avuga ko uru rubyiruko rwahisemo kwigaragambya, nyuma yo kurakazwa n’urupfu rw’umusore waraye wiciwe ahitwa mu Kasika i Goma.

Urupfu rw’uwo musore rwaje rukurikira ubwicanyi bumaze igihe kirekire bukorerwa muri uyu mujyi, burimo n’ubukorwa n’ingabo za Leta ya RDC ndetse n’imitwe y’inyeshyamba leta y’iki gihugu imaze igihe yarahaye intwaro ngo ziyifashe guhashya umutwe wa M23.

Mu mashusho yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga abigaragambya bumvikanye bavuga ko barambiwe ubwicanyi n’umutekano muke bimaze igihe bigaragara i Goma.

Muri aya mashusho kandi aba biganjemo urubyiruko bagaragara bafunga imihanda ya Goma bakoresheje amakoro, bakavuga ko bahisemo kubikora nk’"ubukangurambaga bwo kwirukana bwana Félix Tshisekedi"

Bati: "Tshisekedi arica igihugu amanwa n’ijoro, Perezida ntabwo ashoboye, Tshisekedi agomba kugenda". 

Abigaragambya kandi bumvikanye bavuga ko barambiwe guhora bicwa nk’inyamaswa umunsi ku wundi, kubera "imiyoborere mibi ya Tshisekedi". 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06