Byinshi wamenya ku gatotsi kiba abamaze kwiha akabyizi mu gitanda haba ku mugore cyangwa umugabo
Byinshi wamenya ku gatotsi kiba abamaze kwiha akabyizi mu gitanda haba ku mugore cyangwa umugabo
Impuguke mu bijyanye n’ubuzima zatangaje byinshi ku bitotsi bifata abamaze gukora igikorwa cyo gutera akabariro bakagwa agacuho.
Byatangajwe ko ibitotsi bifata abahuriye mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina cyane cyane abagabo bidaterwa n’uburwayi cyangwa ikindi kibazo cy’ubuzima ahubwo ko biterwa n’izindi mpamvu zigiye gusobanurwa.
Abahanga mu by'ubuzima bavuga ko umugabo usoje iki gikorwa akunze gufatwa n’agatotsi akumva ashatse gusinzira bitewe n’umusemburo wa “biochemical Polactin” urekurwa ukamutera kunanirwa akifuza gusinzira.
Ibi bitera bamwe kwibaza niba ibi bitotsi bishobora no gufata umugore nyuma yo kubonana n’umugabo we. Aba bashakashatsi batangaje ko abagore bo badakunze kumva basinzira ahubwo ko bo bakomeza kumva bakomeye muri bo.
Ibyo bikaba byabateranya n’abakunzi babo, kuko bashobora kwifuza iki gikorwa ko kidahagarara nyamara umugabo we yamaze gufatwa na bya bitotsi.
Gusa nabo muri bo hakorwa imusemburo nka Oxytocin iyo basoje gutera akabariro, bagasigarana ibyishimo n’iyo batafatwa n’ibi bitotsi. Uyu musemburo uza mu mubiri wa buri muntu wanezerewe ufasha byinshi nko kugabanya umunaniro, agahinda gakabije n’ibindi.
Ibi bitotsi biza byihuse kubera iyo misemburo ikorwa mu mubiri igakemura ibibazo byinshi bishobora kwangiza ubuzima bwa muntu.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko gutera akabariro bigenda neza igihe bikozwe itara rizimije kuko bituma habaho kwisanzura no gutinyuka no kwirekura bikoroha, kuko imwe mu misemburo irekurwa nk’umugabo yasohoye.
Bati “Umwijima utuma umubiri wiyumvamo ko ari igihe cyo gusinzira ibyo bigatuma imisemburo ikorwa mu buryo bwiza bwihuse”.
Imisemburo irekurwa mu mugabo ikamutera gufatwa n’aka gatotsi kamwiba byihuse irimo norepinephrine, serotonin, oxytocin, vasopressin, nitric oxide na prolactin. Ni mu gihe ku mugore hakorwa imisemburo irimo progesterone, Dopamine, oxytocin n’iyindi.







