Chad: Igitero cyagabwe mu ijoro ryakeye cyahitanye abantu benshi cyane

Feb 29, 2024 - 12:43
 0
Chad: Igitero cyagabwe mu ijoro ryakeye cyahitanye abantu benshi cyane

Chad: Igitero cyagabwe mu ijoro ryakeye cyahitanye abantu benshi cyane

Feb 29, 2024 - 12:43

Igitero cyagabwe mu ijoro ryakeye ku kigo cy’abashinzwe umutekano w’imbere mu gihugu mu murwa mukuru wa Chadi, N’Djamena, cyahitanye abantu batari bake.

Ni igitero guverinoma yamaganiye kure, ndetse n’impirimbanyi z’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi PSF, riyobowe na Yaya Dillo Djérou.

Abategetsi bagize bati “Ibintu byasubiye neza mu buryo” kandi “abakoze iki gikorwa batawe muri yombi, abandi barashakishwa kandi bazabihanirwa”.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko guverinoma ivuga icyo gitero cyagabwe, nyuma y’aho umuyoboke w’ishyaka atawe muri yombi, kandi ashinjwa “kugerageza kwica perezida w’urukiko rw’ikirenga”.

Diollo, utavuga rumwe n’ubutegetsi ntarya iminwa mu bijyanye na perezida w’inzibacyuho wa Chadi, mubyara we Mahamat Idriss Deby Itno. Yamaganye igitero kuri perezida w’urukiko rw’ikirenga, avuga ko “ari baringa”.

Icyo gitero ku kigo gishinzwe umutekano w’igihugu, kibaye umunsi umwe nyuma, y’uko bitangajwe ko Amatora ya Perezida azaba ku wa 6 Gicurasi 2024, aho Mahamat Deby Itno na Dillo, bateguriye guhanganira umwanya wo kuyobora icyo gihugu.

Urusaku rukomeye rwumvikanye mu murwa mukuru wa Tchad N’Djamena, nyuma y’icyo igitero simusiga cyagabwe ku cyicaro cy’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano.

Urubuga rwa interineti Netblocks rwavuze ko imiyoboro ya interineti yahagaritswe mu gihugu.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06