Visi Perezida wa Amerika ntabwo abona Umuyobozi w'ikirenga wa Iran mu bayobozi bakuru
Visi Perezida wa Amerika ntabwo abona Umuyobozi w'ikirenga wa Iran mu bayobozi bakuru
Visi Perezida wa Amerika JD Vance yatangaje ko abona Iran nta muyobozi ifite nubwo benshi bazi ko ari Mojtaba Khamenei ahubwo ihatswe na Mohammad Qalibaf.
JD Vance yavuze ko Iran iyobowe na Mohammad Qalibaf aho ashingira ku bikorwa bye cyane ku giheruka ubwo yahagarariraga igihugu cya Iran mu biganiro byahuje Leta zunze ubumwe za Amerika na Iran muri Pakistan mu cyumweru gishize.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo kuri uyu wa kabiri Tariki ya 14 Mata 2026, Visi Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yagaragaje ko Inama(ibiganiro) yahuriyemo aba bombi yagaragaje ko Iran iri gutegekwa na Mohammad Qalibaf kuko ariwe ugaragara mu bikorwa by'ingenzi ku gihugu cye.
Ibi uyu Visi Perezida wa Amerika abishingira ku kuba nanone kugeza ubu Umuyobozi mushya w'ikirenga wa Iran Mojtaba Khamenei atarigaragaza muri rubanda kuva yashyirwaho bityo ari gufatwa nk'utari mu nshingano usibye amwe mu matangazo Ari mu nyandiko yagiye ageza ku batuye igihugu cye agasomwa kuri Televiziyo.
Mohammad Qalibaf Bagher uvugwa na JD Vance ni umukuru w'inteko ishinga amatekego mu gihugu Cya Iran akaba yaramenyekanye cyane kubera amagambo asubiza Amerika ku kijyanye n'intambara bahanganyemo.






