Chuck Norris yitabye Imana nyuma yo gufatwa n'uburwayi butunguranye
Chuck Norris yitabye Imana nyuma yo gufatwa n'uburwayi butunguranye
Umukinnyi wa Filime wari mu bakomeye ku isi Chuck Norris yitabye Imana ku myaka 86 azize uburwayi butunguranye
Iyi nkuru y'incamugongo yatangiye gukwirakwira ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 20 Werurwe 2026 ubwo umuryango wa nyakwigendera Chuck Norris watangazaga iyi nkuru ku mbuga nkoranyambaga ze bavuga ko uyu mugabo yavuye mu mwuka kuwa 19 Werurwe 2026.
Ubuzima bwa Chuck Norris bwajemo ikibazo mu buryo butunguranye nk'uko abo hafi y'umuryango we babivuga ibyatumye ahita ajyanwa kwa muganga by'igitaraganga Nyuma yo gufatwa n'indwara yamuhitanye cyane ko yari yiriwe mu inzu akoreramo imyitozo ngororamubiri.
Chuck Norris yamenyekanye cyane mu bice byose by'isi harimo no mu Rwanda kuva mu 1980 kuzamura ubwo yakinaga film zakunzwe nka Missing Action,Delta Force n'izindi nyinshi.
Igikundiro, ubuhanga n'ibigwi yagize muri uyu mwuga wo gukina filime ni bimwe mu byatumye Chuck Norris ashinga ishuri ryigisha Karate rya Chun kuk Do dore ko anafite ubumenyi muri iyi mikino yanaherewe umukandara nk'umuhanga muri byo.






