DC Clement afunzwe akekwaho kwigomeka no gushishikariza abandi kwigomeka ku byo amategeko ateganya
DC Clement afunzwe akekwaho kwigomeka no gushishikariza abandi kwigomeka ku byo amategeko ateganya
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement kuri YouTube, yafunzwe acyekwaho kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko.
Niyigaba yabanje gushyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’inzu iri gusenywa avuga ko yari afite ibyangombwa byo kubaka ishuri ariko akaba yatunguwe no kubona urwego rw’Akarere ka Gasabo rumusenyera rutanageze aho ikibazo cyabereye.
Niyigaba yavuze ko yasabye akarere kwisenyera inzu yari ari kubaka kakabyanga bikarangira kohereje abo kuyisenya.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya yahise avuga ko icyangombwa cyasabwe cyari icyo gusana inkuta ebyiri ku nzu ishaje no gusimbuza amabati aho kuba guhindura imiterere y’inyubako cyangwa kubaka inshya.
Nyuma y’uko inkuru y’iyi nzu yasenywe ibaye ikimenyabose, Niyigaba Clement yatawe muri yombi akekwaho kurwanya ububasha bw’amategeko.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B Thiery yabwiye umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu ko uyu mugabo yatawe muri yombi.
Ati "Ni byo arafunzwe. Aracyekwaho kwangiza ikintu cy’undi no kurwanya ububasha bw’amategeko."
Ingingo ya 205 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ushishikariza abandi kwigomeka ku byo amategeko ateganya, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.
Ibihano bivugwa mu gika cya kabiri cy’iyi ngingo, bikubwa kabiri iyo uko gushishikariza kwagize ingaruka mbi.
Ingingo ya 186 muri iki gitabo yo ivuga ko umuntu wese ku bw’inabi, wangiza cyangwa wonona ikintu cy’undi cyimukanwa cyangwa kitimukanwa, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze ibihumbi 500 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.






