Dj Flixx yavuze ku bihe bibi yaciyemo ahishura byinshi ku mukunzi we
Dj Flixx yavuze ku bihe bibi yaciyemo ahishura byinshi ku mukunzi we
Dj Flixx yavuze ku bihe bitoroshye yaciyemo mu minsi ishize akomoza ku rukundo rwe aho yeruye akagaragaza ko afite uwo akunda yihebeye
Umuhanga mu kuvanga imiziki,Dj Flix yavuze ko amaze igihe Ari mu rukundo ndetse avuga ku bihe bigoye yigeze gucamo mu minsi yashize ubwo yajyaga gucuranga muri Uganda.
Ubwo Dj Flixx yagiranaga ikiganiro kirambuye na kimwe mu binyamakuru byo kuri murandasi mu Rwanda, yavuze ku gahinda yagize n'ibihe bikomeye yanyuzemo ubwo yavugwagaho amagambo atari meza Nyuma yo kuva gucuranga mu gihugu cya Uganda.
Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Taikun Ndahiro usanzwe agirana ibiganiro n'ibyamamare byinshi mu ingeri nyinshi ziganjemo abo mu myidagaduro ababaza ibibazo bitandukanye aho muri iki kiganiro yagiranye na Dj Flixx yamubajije kubihe bikomeye yaba yaragize mu buzima maze Dj Flixx nawe akemeza adashidikanya ko Ari ibyo yigeze kuvugwaho gukora ibikorwa bitari byiza igihe yajyaga gufasha umuhanzi The Ben mu gitaramo yari ahafite.
Dj Flixx yavuze ko ibyo bihe byamukomereye cyane kugeza ubwo yiyumvisemo kuba agiye kubura Indi mirimo y'ikipe ya The Ben akeka ko bazatinya kumusubiza I ruhande rwabo kubera icyasha bigeze gusigwa nubwo bitari ukuri nkuko impande zombi zagiye zibivuvaho.
Nanone Dj Flixx yavuze ko ibi bihe yabifashijwemo n'ihumure yagiye ahabwa cyane kubo mu ruhande rw'ikipe ikorana na The Ben bagendaga bamusaba gutuza kuko Ari ibintu bisanzwe mu myidagaduro ahubwo ko agomba kwita ku kazi ke bikaba ibyamugaruriye imbaraga.
Muri iki kiganiro uyu mukobwa imaze kwamamara mu kuvanga imiziki yaje kwemeza iby'urukundobarimo n'umuntu atashatse kuvuga amazina ye cyakoze avuga ko bakundana byanyabyo Kandi ko amwishimira dore ko yanamuhaye impano nziza yamukoze ku mutima ubwo yagiraga isabukuru ye y'amavuko.
Mu buryo bwo gutebya Dj Flixx yarengejeho ati umukunzi wanjye ndamukunda umukobwa nzabona ashaka kumuntwara ntabwo tuzahuza.





