MU MAFOTO: Ihere ijisho ibyaranze ubukwe bwa Clapton Kibonke
MU MAFOTO: Ihere ijisho ibyaranze ubukwe bwa Clapton Kibonke
Uyu munsi kuwa 04 Mata 2026 umunyarwenya MUGISHA Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonke yakoye anakwa umugore we Mutoni Jacky Ntambara bamaranye imyaka 8 babana.
Ni ibirori byatangiye mu gitondo cyo kuri uyu wa 04 Mata 2026 ubwo Kibonke n'abamuherekeje bavuye mu mujyi wa Kigali berekeza mu rugo rw'ababyeyi ba Ntambara Mutoni Jacky.
Abari kumwe na Clapton Kibonke bari biganjemo abo mu myidagaduro haba abahanzi, Abakinnyi ba Filime n'abandi batandukanye nka David Bayingana uzwi ho ubuhanga mu kuyobora ibirori bikomeye,Muyoboke Alex n'abandi benshi.
Muri ayo masaha y'igitondo Kibonke yakoye umugore we igikorwa cyabereye mu murenge wa Nyagatare, mu karere ka Nyagatare.
Mu masaha y'ikigoroba kandi aba Bombi basezeranye Imbere y'imana aho Kibonke n'umugore we bari bagaragiwe b'ibyamamare byaturutse impande zitandukanye z'igihugu.
Kibonke na Ntambara Jacky bafitanye abana batatu nabo bari babakikije mu birori by'uyu munsi.






