Donald Trump yahisemo igitaraganya uzamubera visi Perezida naramuka atsinze amatora
Donald Trump yahisemo igitaraganya uzamubera visi Perezida naramuka atsinze amatora
Mu mwaka wa 2016, ubwo Donald Trump yatoranyaga Guverineri wa Indiana, Mike Pence, nk’uzamubera visi perezida bagombaga kwiyamamazanya, byafatwaga nk’igikorwa cyo kureshya abakirisitu b’ivugabutumwa batora bakabaye baririnze gushyigikira Trump, wahoze ari umudemokarate washakanye inshuro eshatu.
Kuri iyi nshuro, yahisemo JD Vance. Kandi nkuko yahisemo mbere, gutoranya umusenateri wa Ohio bitanga ishusho ku ngamba zo kwiyamamaza k’uwahoze ari perezida, ndetse n’uburyo yayobora aramutse asubiye muri White House.
Aya mahitamo ngo yerekana ko Trump azi ko aya matora azayatsinda kandi agatsindwa muri leta nke ziganjemo inganda zo mu burengerazuba no hagati nk’uko tubikesha BBC.
Vance ukomoka muri Ohio, yamenwe n’abantu benshi nyuma yo gusohora igitabo cye cyiza cyane cyitwa Hillbilly Elegy, kivuga ku burere bwe ndetse n’uburyo bwagize ingaruka ku kuntu yabonaga politiki n’Isi.
Ukurikije amateka ye, ngo Vance ashobora kuba mu mwanya mwiza wo guhuza no guha ingufu ubwoko bw’abazungu, b’abakozi basanzwe bafashije Trump kugera ku butegetsi mu 2016.





