Dore byinshi utari uzi ku Rutare rwa kamejyeri

Jul 18, 2025 - 10:48
 0
Dore byinshi utari uzi ku Rutare rwa kamejyeri

Dore byinshi utari uzi ku Rutare rwa kamejyeri

Jul 18, 2025 - 10:48

Ni kenshi twakunze kumva urutare rwa urutare rwa kamejyeri ari ntitumenye impa barwise urwa kamejyeri ndetse ninaho hakomotse insigamigani igira iti"yagaragujwe agati "

Mu Rwanda hari byinshi bikurura ba mukerarugendo muri ibyo hari n'urutare rwa kamejyeri. Ariko mu byukuri abenshi muri twe ntituzi ngo nukubera iki uru rutare rwiswe urwa kamejyeri ndetse ntanubwo tuzi ngo uru rutare rwa kamejyeri ubundi ruherereyehe. Ese kamejyeri uyuwitiriwe uru rutare ninde? ni muntu ki? ese yakoze iki kugeza ubwo bamwitirira uru rutare? 

Urutare rwa kamejyeri nka kimwe mu byiza nyaburanga bigize igihugu cyacu ndetse bikurura ba mu kerarugendo benshi buri mwaka.  Uru ni urutare ruherereye mu karere ka Ruhango umurenge wa Ruhango akagara ka rwoga.  Aho bivugwa ko uyu kamejyeri warwitiriwe yari umwe mu bajyanama b'umwami Mibambwe Sekarongoro wayoboye urwanda ahasaga mu mwaka wa 1931. 

Uyu kamejyeri wari umujyanama w'umwami Mibambwe sekarongoro aho umusore wari warongoye umukobwa mu buryo butemewe maze akanamutera inda kuko aya yari amahano akomeye cyane umwami yabajije kamejyeri ati "uyu muntu tumugire gute " kamejyeri ati nibacanire ruriya rutare iminsi 10 nishira barucaniye bazamujugunyeho umwami niko kubyemeza niko gucanira urutare maze iminsi icumi ishize bazana umwami kumwereka mbere yo kujugunyaho uwari wakoze amahano umwami arukubise amaso arumirwa niko guhamagara kamejyeri ati yewe kamejyeri we undi ati  kareme databuja ati ni wowe mugome wa mbere mbonye bityo igihano wasabiye uriya muntu nabe ari wowe bagiha nibakujunyeho tubanze turebe niko kujugunyaho kamejyeri maze bamugaraguza agati ari naho hakomotse insigamigani igira iti yagaragujwe agati 

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089