Dore ibintu 3 bibi cyane abantu bakunze gukora mu gitondo bikaba byanabahitana

Apr 28, 2024 - 03:46
 0
Dore ibintu 3 bibi cyane abantu bakunze gukora mu gitondo bikaba byanabahitana

Dore ibintu 3 bibi cyane abantu bakunze gukora mu gitondo bikaba byanabahitana

Apr 28, 2024 - 03:46

Abahanga mu buvuzi bavuze ko hari uburyo bwinshi cyane ikiremwa muntu gishobora kwikururira indwara, zitavuye mu byo cyariye cyangwa mu muhuro hagati kigira. Hari indwara ziterwa no kutita kuri bimwe na bimwe, bikaba byanatuma uhasiga ubuzima.

Muri iyi nkuru turarebera hamwe icyo umuntu yakora agaca ukubiri n’izo ndwara.

1. Ntukwiriye kuva mu buriri wiruka cyangwa ngo ubyuke imburagihe

Akenshi, abantu bakunda kuva mu buriri bihuta, ndetse bakaba banabyuka mbere y’igihe kubera gukererwa akazi, amasengesho n’ibindi, bakunze guhura n’uburwayi butandukanye. Abahanga mu buvuzi bo bemeje ko byibura umuntu akwiriye kuguma mu buriri iminota itatu mbere y’uko abyuka, kugira ngo amaraso atembere neza mu mubiri, hanyuma abone kubyuka.

Amaraso aba aturije ahantu mu mubiri iyo uryamye, rero biba ingenzi iyo uyahaye akanya agatembera mbere yo kugira aho ujya uvuye mu buriri. Iyo ubyutse vuba vuba, utuma imiyoboro y’amaraso icika intege kandi ari nta n’amaraso arimo, ibi bikaba byanatera umuvuduko w’amaraso.

2. Mu gihe uri mu bwogero hera ku maguru

Ukwiriye guhera ku maguru mu gitondo mu gihe uri mu bwogero. Amaraso atembera ahereye mu maguru ajya mu mutwe, rero ntago ari igitekerezo cyiza guhera mu mutwe mu gihe ubyutse.

3. Fata iminota itatu (3) y’imyitozo ngorora mubiri

Ibi bireba cyane abantu baba bafite uturemangingo tudafite imbaraga zihagije muribo. Gerageza uko ushoboye buri mu gitondo, umubiri wawe wakire ubushyuhe. Ukeneye no gufata umwanya w’imyitozo isanzwe, ya buri mu gitondo.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268