Dore ibyago bigutegereje niba udakunda kunywa amazi

Mar 11, 2024 - 00:31
 0
Dore ibyago bigutegereje niba udakunda kunywa amazi

Dore ibyago bigutegereje niba udakunda kunywa amazi

Mar 11, 2024 - 00:31

Kunywa amazi igihe ufite inyota ntabwo bihagije. Amazi ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y’umubiri w’umuntu. Ntabwo rero umuntu ayanywa gusa ari uko agize inyota, ahubwo wakagombye kugira umuco wo kunywa amazi buri munsi.

Nk'uko tubikesha urubuga Medisite rwerekanye indwara ndetse n’ibibazo umubiri wawe wagira uramutse utanyoye amazi mu buryo buhoraho:

1. Kutanywa amazi bitera utubuye duto mu mpyiko 

Nubwo ushobora kuba utagira inyota, tangira wige umuco wo kunywa amazi ahagije buri munsi kuko kutanywa amazi bishobora gutuma impyiko zawe zangirika. Nk'uko bisobanurwa n'abaganga, impyiko ziyungurura amaraso zigakuramo imyanda.

Iyo myanda rero iba irimo n’imyunyungugu. Ngo iyo utanyoye amazi ahagije iyo myanda yiremamo utubuye duto ku buryo twakwangiza impyiko. Bimwe mu bimenyetso by’utwo tubuye twavugamo nk’ububabare bukabije bw’umugongo, mu ruhande rw’impyiko ndetse no kumva wokerwa mu gihande cy’impyiko n’ibindi.

2. Kutanywa amazi bitera kugira ibibazo bijyanye n’imyakura (Des troubles neurologiques)

Uko umuntu agenda asaza, niko ubushake bwo kunywa amazi bugenda bugabanyuka. Nubwo ubushake bwo kunywa amazi buba budahari, ariko umubiri uba uyakeneye. Kumara imyaka runaka rero utanywa amazi biteza ibibazo bishingiye ku myakura.

N'ubwo nta bushakashatsi buhamye kuri ibi, ibitekerezo by’abahanga mu by’ubuzima bivuga ko iyo ubwonko bubuze amazi, ibice bitandukanye byabwo bitangira gukora nabi ugasanga umuntu arazengera akaba yanitura hasi.

3. Kutanywa amazi bitera ibibazo by’uruti rw’umugongo ku bagore batwite

Ni byiza ku bagore batwite kunywa amazi ahagije kuko burya gutwita bituma uruti rw’umugongo rw’umugore utwite ruba ruremerewe cyane. Iyo rero utuntu bita ‘disc’ tuba hagati y’amagufa y’uruti rw’umugongo tubuze amazi, bituma twangirika bigateza ibibazo bikomeye ku mugongo w’umugore utwite. Abagore batwite rero bagirwa inama zo kunywa amazi ahagije buri munsi.

4. Kutanywa amazi bituma udukoko (Bacteria) tutava mu mubiri

Amazi ni kimwe mu bigize moteri y’umubiri wacu. Arakenewe cyane mu mubiri wacu cyane cyane mu isohorwa ry’udukoko mu mubiri. Iyo utanywa amazi ahagije, cyane cyane igitsina gore, ushobora kugira ibibazo byo kwangirika kw’imiyoboro y’inkari kubera utwo dukoko tuba tutasohotse. 

Ngo impamvu abagore bibasirwa cyane ni uko bagira umuyoboro w’inkari muto ugereranije n’uw’abagabo. Nk’uko Medisite ikomeza ibisobanura ngo uko unywa amazi mezi, uba ufite amahirwe yo gusohora mikorobi nyinshi mu mubiri bityo ukirinda izo ndwara.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270