Dore imyanzuro ifashwe na M23/AFC Nyuma y’ibitero byayigabweho i Goma
Dore imyanzuro ifashwe na M23/AFC Nyuma y’ibitero byayigabweho i Goma
M23 Yashinjije Ingabo za SADC kugira uruhare mu bitero byagabwe i Goma, ihita isesa amasezerano bari bafitanye yo kuzifasha gutaha.
1.AFC/M23 iranenga uruhererekane rw'ibikorwa bya gisikare byakozwe na SADC ifatanyije na FARDC ndetse n'imitwe y'teterabwoba ya fdlr na wazalendo mu mujyi wa Goma, ibi bikorwa birimo igitero cyagabwe k'umujyi wa Goma cyangiza umudendezo ndetse n'umutekano w'abaturage
2.ibi bitero by'imitwe yibumbiye hamwe ishyigikiwe na leta ya Kinshasa byagerageje kwisubiza umujyi wa Goma ariko biburizwamo.
3.ibyo bitero
-byahise byica Kandi bicyereza amasezerano twari dusanzwe dufitanye na SADC yo gusana ndetse no gukoresha ikibuga cy'indege cya Goma
-birasunikira(biratuma) AFC/M23 gutegeka Ingabo za SADC guhita zitaha byihuse.
-birasunikira AFC/m23 guta muri yombi ingabo za FARDC zikambitse muri monusco mubice AFC/m23 igenzura
4.uretse gusubiza Kuri ibi byaha byisubiramo kenshi,AFC/M23 yiyemeje kongera kwita kubirindiro byayo kugirango ikomeze gushyira imbere umutekano w'abaturage ndetse n'umutekano w'ingabo za SADC ziri mubice igenzura!







