Dore indwara ziterwa no gukoresha mudasobwa zirimo na Cancer n’izindi

Mar 13, 2024 - 02:54
 0
Dore indwara ziterwa no gukoresha mudasobwa zirimo na Cancer n’izindi

Dore indwara ziterwa no gukoresha mudasobwa zirimo na Cancer n’izindi

Mar 13, 2024 - 02:54

Mudasobwa [Computer] ni kimwe mu bikoresho bikomeye ndetse bikenerwa bigatanga umusaruro mu buryo butandukanye bw’ikoranabuhanga. Imikoreshereze yayo mibi iganisha ku kwangiriza ubuzima nk'uko tugiye kubibona.

Iki gikoresho bamwe bagikoresha kirambitse ahantu kitagenewe nko ku bice by’umubiri birimo ibibero n’ibiganza. Gusa benshi bakora ikosa ryo kuyikoresha bayirambitse ku bibero ndetse ikaba yamaraho igihe kirekire. 

Abiganjemo abanyeshuri ba rwiyemezamirimo, abakoresha, abakozi mu biro runaka n’abandi bakoresha mudasomwa cyane mu buzima bwa buri munsi. 

Ibi bikoresho by’ikoranabuhanga nka mudasobwa, radiyo n’ibindi, byifitemo ikitwa “EMR” ishobora kwangiza uruhu igihe kimwe muri ibyo bikoresho gishyizwe ku mubiri. 

Dore impamvu 5 zituma utagomba na rimwe gushyira ibi bikoresho ku bibero cyane cyane mudasobwa yangiza benshi" 

      1.     Kwangirika kw’ingingo zimyororokere 

Abashakashatsi bo muri Arijantine batangaje ko gushyira mudasobwa ku matako byangiza uturemangingo ngengasano tuzwi nka ADN bikangiza ubuzima bw’imyororokere cyane cyane ku mugabo.

Ubu bushyuhe buba munsi ya mudasobwa bwangiriza ubuzima bw’umugore buhereye ku ntanga ngore, bukangiza amagi amurimo igihe cyo kororoka kigakomwa mu nkokora.

Si abo gusa kandi, ubushakashatsi bwakozwe na Sosiyete y'Abanyamerika ishinzwe ubuvuzi n’ubuzima bw’imyororokere bwerekanye ko gushyira mudasobwa cyangwa ikindi gikoresho cya elegitolonike ku bibero bishobora kugira ingaruka ku burumbuke.

      2.    Kanseri

Abashakashatsi bo mu Busuwisi, Dr. Andreas Arnold na Peter Itin bo mu bitaro bya kaminuza ya Basel, batangaje ko ubushyuhe bwa mudasobwa n'ubw'ibindi bikoresho bicomekwa bwatera kanseri y’uruhu.

Bemeje ko kuyitinza ku bibero byatwika uruhu rukaba rwatakaza ubushobozi bwo guhangana na kanseri yibasira uruhu cyangwa rugahindura ibara rusa n'urwababutse. 

Ubu bushakashatsi bwashyigikiwe n’umuganga ku ndwara z’uruhu witwa Anthony J. Mancini, wavuze ko gushyira mudasobwa ku ruhu igihe kirekire byongera amahirwe yo kurwara kanseri y’uruhu cyangwa udusabo tw’intanga zaba iz’umugabo cyangwa umugore.

      3.     Uburibwe mu ijosi n’umugongo 

Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwerekanye ko mudasobwa iteretswe ku bibero ishobora gutera uburibwe mu ijosi no mu mugongo kubera kwicara wiheta buri kanya.

Mudasobwa yagenewe guterekwa ku meza ndende ku buryo umuntu yicara yegamye umugongo urambutse itegeye mu maso, bidasaba kunama kugira ngo ikoreshwe.

      4. Ibibazo by’amaso

Ubusanzwe urumuri rwa mudasobwa, terefoni, tereviziyo n'ibindi rushobora kugutera kurwara amaso igihe utamenye kurukoresha neza urinda imboni yawe. Bamwe bashaka amadarubindi abafasha kugabanya urumuri. Gutereka mudasobwa ku matako yawe bigusaba kunama cyane ku buryo amaso aba yegereye rwa rumuri cyane kugira ngo ikoreshwe, no kwangirika kw'amaso bikihuta

      5.     Gutinda gutwita

Ku bagore bashyira mudasobwa ku bibero bakwiye kumenya ko iba yegereye cyane imyanya yabo myibarukiro kandi ishobora gutuma bananirwa gusama igihe bakeneye kwibaruka.

Abashakashatsi bavuga ko mudasobwa yatuma umuntu avamo inda cyangwa umwana akavukana ibibazo by’ubuzima nk’ubumuga bwa bururndu.

Batanga inama bavuga ko umubiri udakwiye kwegerana na mudasobwa cyangwa igikoresho cy'ikoranabuhanga gicomekwa ku muriro cyangwa kigakoresha imirasire y'izuba.

Bavuga ko mu rwego rwo kurinda ubuzima urinda n'igikoresho cyawe, ukwiriye kugira ameza yegutse ku buryo ugikoresha ukitegeye wicaye mu buryo bwiza budahina ingingo nk'umugongo kuko byangiriza ibice by'umubiri birimo nk'urutirigongo.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270