LIVE: MURUGO MAMA WA DORIMBOGO MU GAHINDA KENSHI DORE IBYO ATANGAJE; VAVA ASIZE AMUSABYE IKINTU GIKOMEYE

Jul 28, 2024 - 03:46
 0
LIVE: MURUGO MAMA WA DORIMBOGO MU GAHINDA KENSHI DORE IBYO ATANGAJE; VAVA ASIZE AMUSABYE IKINTU GIKOMEYE

LIVE: MURUGO MAMA WA DORIMBOGO MU GAHINDA KENSHI DORE IBYO ATANGAJE; VAVA ASIZE AMUSABYE IKINTU GIKOMEYE

Jul 28, 2024 - 03:46

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Nyakanga 2024 nibwo inkuru y’inshamugongo yuko Valantine wamenyekanye nka Dorimbogo yitabye Imana azize uburwayi.

Ni inkuru yababaje abantu benshi, cyane abo mu muryango we ndetse nabakoresha imbuga nkoranyambaga cyane ko ari umwe mu bantu bakundaga gusetsa no gushimisha benshi ku rubuga rwa Youtube.

Amakuru yatangajwe n’abantu bari hafi y’umuryango wa Nyakwigendera, avuga ko Valantine wamenyekanye nka Dorimbogo azashyingurwa ku munsi wo ku wa mbere tariki ya 29 Nyakanga 2024.

Mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel ya Urugendo TV, umubyeyi wa Dorimbogo yatangaje ko mbere y’uko ashiramo umwuka yamubwiye ko amukunda.

Kuri ubu harasabwa inkunga yo kugirango haboneke ubushobozi bwo guherekeza neza Nyakwigendera, dore ko kugeza ubu nta bushobozi buhari bwo kumushyingura ndetse nayo kugura isanduku ntayo.

Uwanditse ubu butumwa bwo gutanga ubufasha, yasabye abantu bose gutanga uko bifite ndetse abizeza ko amafaranga yose  araza kugezwa kuri Mama wa Valantine kugirango yifashishwe mu bikorwa byo gushyingura.

Abantu bose bumva bashaka gufasha baranyuza ubufasha bwabo kuri nimero 0788823315 iyi nimero ibaruye kuri Gerard Mbabazi.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga kandi bakomeje gushishikariza abantu bagaburiwe na Dorimbogo (Aba-Youtubers) kuba bafasha umuryango we usigaye kuko ngo bibabaje kuba harabuze abamufasha ngo avurwe kandi yarabahesheje amafaranga menshi.

Nka BIGEZWEHO TV Dukomeje kwihanganisha Umuryango ndetse n'Inshuti za Valentine (Dorimbogo)

Reba Ikiganiro Cyose hano hasi:

https://youtu.be/mrA4DnQf014?si=sSuSwiEAE_I6y3-g

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com