Dosiye iregwamo umukozi wa NAEB yoherejwe mu Bushinjacyaha

Jul 18, 2025 - 03:17
 0
Dosiye iregwamo umukozi wa NAEB yoherejwe mu Bushinjacyaha

Dosiye iregwamo umukozi wa NAEB yoherejwe mu Bushinjacyaha

Jul 18, 2025 - 03:17

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko dosiye buregamo umukozi wari ushinzwe Ibikorwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga NAEB, ukurikiranyweho ibyaha birimo iyezandonke yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.

RIB yatangaje ayo makuru ku mugoroba wo ku wa 17 Nyakanga 2025, ubwo yanashimangira ko uwo mukoze yamaze gutabwa muri yombi.

Yakomeje igaragaza ko ukekwa afunzwe nyuma y’iperereza ryakozwe ku imenyekanisha ry’umutungo we mu Rwego rw’Umuvunyi, ritavugisha ukuri agamije guhisha inkomoko yawo.

Ubutumwa bwa RIB bukomeza bugira buti “Ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, dosiye ye ikaba yoherejwe mu Bushinjacyaha.”

Ubusanzwe iyo dosiye yoherejwe mu Bushinjacyaha buba bufite iminsi itanu yo gukora iperereza no gutegura neza dosiye ikaregerwa urukiko ariko iyo minsi ishobora kongerwa bitewe n’uko iperereza ryaba ritararangira.

Ubushinjacyaha kandi bushobora kuregera dosiye urukiko mu gihe bubona hari ibimenyetso bisaba ko umuntu akurikiranwa afunzwe. Bushobora kandi kumutegeka ibyo yubahiriza mu gihe bugikora iperereza akaba yakurikiranwa adafunzwe cyangwa bugashyingura dosiye mu gihe nta bimenyetso bimuhamya icyaha byagaragaye.

RIB yakomeje iburira abantu basabwa n’itegeko kumenyekanisha umutungo wabo mu Rwego rw’Umuvunyi, kujya bakora imenyekanisha ry’ukuri no kwirinda guhisha imitungo kuko kunyuranya na byo bibakururira mu bikorwa bihanwa n’amategeko.

Yanashimye kandi abantu bose bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ibyaha bimunga ubukungu batangira amakuru ku gihe ku batanga cyangwa bakira ruswa, ku bakoresha umwanya w’umurimo barimo mu nyungo zabo bwite no ku babahishira imitungo babonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Itegeko riteganya ko umuntu ukoze kimwe mu bikorwa by’iyezandonke biteganywa cyangwa ugira uruhare mu ishyirahamwe rigamije gukora kimwe muri byo, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’amafaranga y’iyezandonke.

Kudasobanura inkomoko y’umutungo ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 9 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Gihanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko itarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo uwahamijwe icyaha adashobora kugaragaza aho yawukuye mu buryo bwemewe n’amategeko.

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849