Rutsiro: Umubyeyi aratabaza nyuma yo kwibwa umwana n'umukazana we

Jul 30, 2025 - 01:17
 0
Rutsiro: Umubyeyi aratabaza nyuma yo kwibwa umwana n'umukazana we

Rutsiro: Umubyeyi aratabaza nyuma yo kwibwa umwana n'umukazana we

Jul 30, 2025 - 01:17

Umubyeyi wo mu karere ka Rutsiro aratabza nyuma yo kubura umwana we kandi akaba ashinja umukazana we ko ariwe wamutwariye umwana

Yankurije Epiphanie ni umubyeyi utuye mu murenge wa Mushubati ho mukarere ka Rutsiro avuga ko yibwe umwana n'umukazana we aho ngo umuhungu we yashatse umugore maze bakajya gutura mu karere ka Gatsibo ariko nyuma y'igihe gito ngo umukazana we yaje kubasura birangira uyu mubyeyi abahaye umwana ngo nawe basubiraneyo ajye kubasura ariko ngo kuva icyo gihe uwo mwana ntiyongeye kugaruka ndetse ubu amezi akaba abaye icyenda kandi ngo ntako atagize ngo agerageze kumushakisha akamubura. 

Uyu mubyeyi n'agahinda kenshi yaganiriye n'abanyamakuru yasobanuye ikibazo cye aho yakivuze agira ati "umukazana wanjye yaje kudusura maze muha umwana ngo bajyane nawe ajye kubasura ariko nyuma yaho gato telefoni yaje kuyikuraho maze ntangira gucyeka ko yaba yaramunyibye kuko yamujyanye abana n'umuhungu wanjye ariko baza gutandukana"

Uyu mubyeyi kandi akomeza agira ati twaramukurikiranye ariko akomeza kutubeshya kugeza ubwo twagiye no kuri RIB ya kabarore twagerayo tukabaha nomero ze bakamuvugisha ariko akabeshya ko nyuma y'isaaha imwe araba amuzanye ariko bagategereza bagaheba. 

Ariko bikavugwa ko uyu mubyeyi ashaka kwerekeza mu mahanga ari nayo mpamvu yibye uyu mwana kuko ngo iyo ugezeyo hari inyungu ubona ku bana uba ufite.  Bityo uyu mubyeyi akaba asaba inzego z'ubuyobozi kumufasha gukurikirana iki kibazo ngo abone umwana we. 

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089