Yasaga n’ivomera mu kiva- Inganda eshatu Leta yashoragamo akayabo zigiye gushyirwa ku isoko

Jul 18, 2025 - 02:34
 0
Yasaga n’ivomera mu kiva- Inganda eshatu Leta yashoragamo akayabo zigiye gushyirwa ku isoko

Yasaga n’ivomera mu kiva- Inganda eshatu Leta yashoragamo akayabo zigiye gushyirwa ku isoko

Jul 18, 2025 - 02:34

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) gifite imigabane mu nganda za Rutsiro Honey, Nyabihu Potato Company na Rwamagana Banana Wine, bwatangaje ko bubona hatazaboneka amafaranga yatuma zikora ku bushobozi bwazo 100% bituma zigomba kwegurirwa abikorera bakazibyaza umusaruro.

U Rwanda rumaze imyaka myinshi rutangiye gahunda ishyira imbere kongerera umusaruro ibikomoka imbere mu gihugu bikagurishwa ku isoko ryo mu gihugu no mu mahanga.

Imibare igaragaza ko inganda ziri mu gihugu zirenga 1300, zirimo inini 85 zitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’iziciriritse 608 zitunganya umusaruro nk’uwo.

Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka warangiye muri Kamena 2024 igaragaza ko NIRDA yahaye Uruganda rwa Nyabihu Potato Company, miliyoni 180 Frw ariko rukomeza kuguma mu bihombo by’amafaranga menshi.

Igaragaza ko Rwamagana Banana Wine yari yarashowemo miliyari 1,4 Frw ariko NIRDA ikaba ikomeza gushoramo andi mafaranga kandi hakomeza kugaragaramo igihombo.

Bigaragara ko mu mwaka wa 2024/25, NIRDA yohereje arenga miliyoni 430 Frw y’igishoro mu bigo by’ubucuruzi bitandukanye ifitemo imigabane.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo Birame, ubwo yitabaga Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta, PAC, ku wa 15 Nyakanga 2025, yavuze ko bakomeje gushora imari muri izi nganda kugira ngo zishobore gukomeza gukora.

Ati “Ayo twari tugitanga akoreshwa mu kugura ibikoresho by’ibanze, guhemba abakozi, kwishyura umutekano, isuku n’ibindi byose.”

Yavuze ko inganda bafitemo imigabane zikora ku rugero rwo hasi, harimo urwa Nyabihu Potato Company rukoresha ubushobozi buri munsi ya 10%.

Ati “Turimo kugerageza ibishoboka kugira ngo iki kibazo gihagarare zikore neza. Kugeza ubu Rwamagana [Banana Wine] irakora ku bushobozi butari hejuru cyane, Rutsiro [Honey]na yo ni kimwe ni hagati ya 30% na 40% na ho Rwamagana ni kuri 20%, Nyabihu [Potato Company ] ni yo iri hasi. Iri munsi ya 10%.”

Uruganda rwa Nyabihu rukora ifiriti mu birayi gusa mu gihe byari biteganyijwe ko hazakorerwa n’ibindi bicuruzwa ariko Dr. Birame yavuze ko “Imbogamizi twari dufite yari imashini igomba gutunganya amafiriti adahiye, ibirayi bihase n’ibirayi byokeje bitakoraga.”

Yasobanuye ko mu gihe bakorerwaga igenzura bari bakiri mu nzira zo gushaka uwagemuye imashini ngo ahe amahugurwa abazikoresha, ndetse umwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024 warangiye bigeze ku musozo.

Nubwo NIRDA ivuga ko uruganda rwa Nyabihu rukora ifiriti, Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yo mu mwaka warangiye mu 2024 igaragaza ko rudakora.

Dr. Birame ati “Hariya rukora nk’iminsi ibiri, bagura ibirayi bagatunganya ibyo bicuruzwa [ifiriti] barangiza bakazipfunyika bakaba barekeye aho kugira ngo babanze bagurishe ibyo bamaze gukora, kuko ntabwo bakomeza gukora buri munsi ibintu bizaguma mu bubiko ngo biboreremo, kuko ni ikindi kibazo twanga ko byaba ari ukwangiza. Muri bike dufite babanze bakore bike babigurishe babone gutangira gukora ibindi.”

Dr. Birame yavuze ko icyiza ari uko izi nganda zakwegurirwa abikorera bakazibyaza umusaruro kuko Leta izitangamo amafaranga ariko ntihagire icyo yinjizamo.

Minisiteri y’Ishoramari yamaze igihe gito yadindije igurishwa ryazo

Hashize imyaka itanu NIRDA isabwe kwegurira abikorera inganda ifitemo imigabane ku bikorera bakazibyaza umusaruro. Dr. Birame yahamije ko imashini zaguzwe zose ari nzima zikora

Yahamije ko mu gihe bari bafite uburenganzira bwo kugurisha imigabane yabo byari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere rwagiranaga ibiganiro n’abashoramari ariko Minisiteri yari ishinzwe Ishoramari rya Leta ikijyaho yahise ihagarika ibyo kugurisha imigabane ahubwo isaba ko hashorwamo andi mafaranga.

Ati “Mininvest ishyirwaho yahagaritse ibyo kwegurira abikorera inganda haza ikindi gitekerezo cyo kuvuga ngo izi nganda twongere tuzihe ubushobozi tuzazigurishe Leta idahombye. Ubwo byahise bihagarika ibiganiro byo kuzegurira abikorera n’ibyari bigeze kure, nka Rutsiro Honey twari dufite iriya koperative y’abavumvu ibiganiro byari bigeze kure na RDB birahagarikwa, hariya abo twari twarabonye. Hari Umushinwa washakaga kuhagura bihita bihagarara, bituma dutakaza abo bashoramari bari bagiye kugura izo nganda.”

Mbere gato ariko ngo hari abashoramari bajyaga mu biganiro na RDB bakananiranwa bituma habura uwegukana imigabane ya Leta.

Gusa mu Ruganda rwa Rwamagana Banana Wine ho haracyari ibibazo bya tekinike bagikemura kugira ngo bashobore kuzarugurisha.

Amaherezo azaba ayahe?

Dr. Birame yashimangiye ko bamaze iminsi bereka Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ko nta bushobozi buzaboneka bwatuma izi nganda zigera ku bushobozi zifuzwaho bityo ko zigomba kugurishwa.

Ati “Ntabwo turimo kubona ibyo tubura ngo uruganda rukore ku kigero twifuza. Ibi rero ikidushobokera nka Leta ni uko twahagarika ibi bihombo izi nganda zigurishwe uko zimeze kose.”

Biteganyijwe ko mu mpera za Nyakanga 2025 Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi izakoranya abafite imigabane muri izi nganda eshatu bagamije kubaza niba bashobora kugura imigabane ya Leta, mu gihe bizaba bibananiye hakazatangwa amatangazo ayishyira ku isoko.

Umusesenguzi mu by’ubukungu Straton Habyarimana aherutse kubwira IGIHE ko iyo Leta yinjiye mu ishoramari bitoroshye ko yunguka kuko abo ishinga ibikorwa byayo baba atari abacuruzi ahubwo ari abayobozi.

Ati “Iyo Leta ifashe uruhare rwo kubaka ibikorwa remezo n’imiyoborere y’ikigo cy’ubucuruzi ni bwo usanga bitagenda neza kuko ubicunga aba azi ko ari umukozi wa Leta, ntabwo abicunga nk’uko yabicunga ari ibye. Uwo Leta wese ishyizeho yumva ko ahagarariye Leta mu gihe wawundi we aba yumva ari kwikorera ku giti cye, ni umuyobozi ucunga cya kintu nubwo yaba yashyizeho umukozi amukurikiranira hafi ngo arebe uko akora umunsi ku wundi. Ni aho akenshi bikunze gupfira.”

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849