Rulindo:Ikirombe cyishe babiri bacukuraga gasegereti

May 26, 2026 - 21:18
 2
Rulindo:Ikirombe cyishe babiri bacukuraga gasegereti

Rulindo:Ikirombe cyishe babiri bacukuraga gasegereti

May 26, 2026 - 21:18

Mu kagari ka Kajevuba mu murenge wa Ntarabana w’akarere ka Rulindo abantu babiri bagwiriwe n’ikirombe bahasiga ubuzima.

Abaturage bavuga ko abantu babiri bapfiriye mu kirombe bacukuragamo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa gasegereti ku bw’ibyago, ikirombe kikabagwira.

Nubwo aba babiri ari bo bapfuye bagwiriwe n’ikirombe, abaturage bavuga ko aha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe busanzwe buhagaragara bukorwa n’abazwi nk’abapari, aho ngo n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zijya zibabuza gukora ubu bucukuzi ariko bakinangira.

Cyakora abatuye aha, bavuga ko icyo babona nk’igisubizo, ari uko hashyirwa abashoramari bagatanga akazi, abaturage bakajya bakora ubucukuzi mu buryo bwemewe n’amategeko

Umuvugizi wa Police mu ntara y’amajyaruguru CIP Ignace Ngirabakunzi, yabwiye umunyamakuru wa Bigezweho tv ko hari abagwiriwe n’ikirombe ari ba biri bose bakaba babonetse bitabye Imana.

Abaturage bo mu murenge wa Ntarabana basabye ko hafatwa ingamba zikomeye zo gukumira ubucukuzi bukorwa mu buryo butemewe, bukomeje guteza impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.

Mu kagari ka Kajevuba ahabereye iyi mpanuka, hagaragara n’ibindi birombe bitari bike byegereye ahari umugezi w’akagera, ibigaragaza ko n’ubundi hasanzwe hakorerwa ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure