Nyabugogo: Byagenze bite ngo Umugabo afate umwanzuro wo gusimbuka etaje bikarangira apfuye?

Nov 7, 2024 - 04:14
 0
Nyabugogo: Byagenze bite ngo Umugabo afate umwanzuro wo gusimbuka etaje bikarangira apfuye?

Nyabugogo: Byagenze bite ngo Umugabo afate umwanzuro wo gusimbuka etaje bikarangira apfuye?

Nov 7, 2024 - 04:14

Mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara, akagari ka Kimisagara, umudugudu w’Akabeza muri Nyabugogo ku isoko ry’Inkundamahoro umugabo w’imyaka 44 witwa Muvunyi François bakunze guhimba ‘general Pardon’ yasimbutse muri Etage ya 4 ahita ahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire yavuze ko amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo bayamenyeshwejwe n’abaturage bari bamaze kubona ko yiyahuye inzego z’umutekano zihita zihagera ndetse n’abaganga basanga yamaze gushiramo umwuka.

Ati “ Abaturage bahise batabaza inzego z’umutekano ndetse n’abaganga bahita bahagera nibo bamusuzumye bemeza ko yamaze gushiramo umwuka umurambo uhita ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru”.

CIP Gahonzire avuga ko hataramenyekana impamvu yaba yateye uyu mugabo kwiyahura hakaba hagikorwa iperereza.

Ati “ Uretse kuba yari afite ubumuga bw’amaboko bagenzi be babanaga nawe aha bavuga ko nta kindi kibazo yari afite bazi hakaba hagishakishwa impamvu yamuteye kwiyambura ubuzima”.

CIP Gahonzire agira abantu inama yo kwirinda kwivutsa ubuzima ko igihe bafite ibibazo bakwiye kwegera abayobozi bakabafasha ndetse yaba ari ikindi cyibazo cy’uburwayi cyangwa ihungabana bakagana abajyanama mu by’imitekerereze ya muntu bakabafasha.

Ati “ Uwo ari we wese ntakwiye kwivutsa ubuzima kuko hari uburyo yafashwamo aramutse avuze ikibazo afite, ikindi ni uko abantu baba bakwiye gutanga amakuru ku muntu bamenye ko afite ibibazo agafashwa kubikemura hakiri kare”.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com