Kenya:Abantu benshi bakomeretse mu gihe batatu bapfuye ubwo bari mu muhango wo gusezera Odinga
Kenya:Abantu benshi bakomeretse mu gihe batatu bapfuye ubwo bari mu muhango wo gusezera Odinga
Abantu benshi bakomerekeye mu mujyi wa Kisumu mu burengerazuba bwa Kenya, aho imbaga y’abantu yari yitabiriye umuhango wo kunamira nyakwigendera Raila Odinga, wahoze ari Minisitiri w’Intebe.
Ibyo byabaye uyu munsi kuwa Gatandatu taliki ya 18 Ukwakira 2025, kuri Sitade Mpuzamahanga ya Jomo Kenyatta, n’ubwo inzego z’umutekano zari zashyizweho ku bwinshi zirimo ingabo za leta, abapolisi ndetse n’indege z’igenzura mu rwego rwo kwirinda ko habaho imvururu nk’izabaye mu mihango yabanje kuwa Kane no kuwa Gatanu.
Abantu benshi bitabiriye uyu muhango wabereye mu mujyi wa Kisumu, mu burengerazuba bwa Kenya, mu muhango wo kunamira Raila Odinga bwa nyuma mbere y’uko ajyanwa i Bondo, aho agomba gushyingurwa ku Cyumweru, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu.
Umuryango wa Kenya Red Cross(Croix Rouge) watangaje ko wakiriye benshi bari baguye igihumure kubera umunaniro n’agahinda, ndetse inkomere mu gihe imbaga y’abantu yakomezaga kwinjira mu kibuga.
Odinga, w’imyaka 80, yapfuye ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ubwo yari mu rugendo rw’akazungu mu ntara ya Kerala, mu Buhinde. Yari azwi nk’umuyobozi w’inararibonye w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, akaba yaragize uruhare rukomeye mu gusubiza Kenya ku murongo wa demokarasi.







