Ubushinwa mu gahinda nyuma y’iturika ryishe abantu 90 mu kirombe cy’amakara
Ubushinwa mu gahinda nyuma y’iturika ryishe abantu 90 mu kirombe cy’amakara
Abantu 90 bapfiriye mu iturika rikomeye ryabereye mu kirombe cy’amakara cya Liushenyu mu Ntara ya Shanxi mu Bushinwa, abandi benshi barakomereka mu gihe ibikorwa byo gutabara bikomeje.
Abantu 90 bamaze kwemezwa ko bapfiriye mu mpanuka yatewe n’iturika rikomeye ryabereye mu kirombe cy’amakara cya Liushenyu giherereye mu Ntara ya Shanxi, mu majyaruguru y’Igihugu cy'ubushinwa.
Iyo mpanuka yabaye ku wa Gatanu saa 19:29 ku isaha yaho, mu gihe abakozi 247 bari bari gukora imirimo yabo muri icyo kirombe. Amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru bya Leta agaragaza ko iryo turika ryateye igihunga gikomeye ndetse ibikorwa byo gutabara bihita bitangira ako kanya.
Abantu barenga 100 bashoboye gutabarwa bakurwa munsi y’ubutaka ari bazima, mu gihe andi matsinda y’abatabazi yakomeje gushakisha abandi bakozi bakekwaga kuba bari bakiri munsi y’ikirombe.
Perezida w’ubushinwa, Xi Jinping, yahise asaba inzego zibishinzwe gushyira imbaraga zose mu gutabara abarokotse no kuvura abakomeretse. Yasabye kandi ko hakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hamenyekane icyateye iyo mpanuka, ndetse ababa baragize uruhare mu burangare cyangwa kutubahiriza amategeko y’umutekano bakabihanirwa.
Kugeza ubu, abantu 27 bakomeje kuvurirwa mu bitaro byo hafi y’ahabereye iyo mpanuka.
Abaganga batangaje ko bamwe mu bakomerekeye muri iyo mpanuka bagizweho ingaruka no guhumeka umwuka uhumanye wakwirakwiye nyuma y’iturika, nubwo ubwoko bwawo butarahita butangazwa n’inzego zibishinzwe.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi mu bushinwa yatangaje ko yohereje abakozi 345 bo mu matsinda atandatu atandukanye kugira ngo bafashe mu bikorwa byo gutabara no gushakisha ababa bagihumeka.
Icyakora, ibikorwa byo gutabara byakomeje guhura n’imbogamizi zikomeye zirimo amazi menshi yari yegeranye n’ahabereye iturika, ibintu byagabanyije umuvuduko w’abatabazi.
Amakuru kandi akomeza kugaragaza ko ikirombe cya Liushenyu cyari gisanzwe kiri ku rutonde rw’ahantu hafite ibibazo bikomeye by’umutekano kuva mu mwaka wa 2024. Sosiyete ya Tongzhou Group icunga icyo kirombe na yo yari yarigeze guhanwa inshuro ebyiri mu mwaka wa 2025 kubera kutubahiriza amabwiriza ajyanye n’umutekano w’abakozi.
Iyi mpanuka yongeye gukangurira abaturage kugira impungenge ku mutekano w’ibirombe by’amakara mu bushinwa, igihugu gikomeje kugaragaramo impanuka nk’izi ziterwa ahanini no kutubahiriza amabwiriza y’umutekano no gukoresha ibikorwaremezo bishaje.






