Ibihugu icumi byabuze internet muri Afurika

Mar 16, 2024 - 01:57
 0
Ibihugu icumi byabuze internet muri Afurika

Ibihugu icumi byabuze internet muri Afurika

Mar 16, 2024 - 01:57

Ku wa kane taliki ya 14 Werurwe 2024, , ibihugu icumi byo muri Afurika byahuye n’ikibazo gikomeye cy’ibura rya interineti mu guhe kimwe, nyuma y’uko insinga nyinshi z’itumanaho zica munsi y’inyanja zigize ikibazo, nk’uko bitangazwa n’abashinzwe gukurikirana ibya interineti .

Itsinda rya MTN, umwe mu batanga imiyoboro ya interineti muri Afurika, yavuze ko ihungabana rikomeje guterwa n’ikibazo cyabaye mu nsinga zica munzi yo mu nyanja, agaragaza ko harimo gukorwa ibishoboka byose kugira ngo internet yongere ikore nkk’uko bisanzwe.

Imiyoboro ya West Africa Cable System (WACS), Africa Coast to Europe (ACE) na MainOne niyo yibasiwe n’iki kibazo ku wa kane nk’uko Africanews ibitangaza.

Isosiyete ikora isesengura rya interineti Cloudflare yatangaje ko iryo hagarikwa ryabaye icyarimwe kandi rikagira ingaruka zikomeye ku bihugu 10 byo muri Afurika y’Iburengerazuba, birimo Côte d’Ivoire, Liberiya, Bénin, Gana na Burkina Faso.

Cloudflare yavuze ko byabanje kugira ingaruka bwa mbere muri Gambiya, Gineya na Liberiya mu ma saa kumi n’imwe za mu gitondo, mbere yo kugira ingaruka kuri Coryte d’Ivoire, Gana, na none muri Bénin saa moya n’igice , Niger saa 9h15 za mugitondo.

Umubare munini wa interineti unyura kwisi yose ukoresheje insinga za fibre optique zica mu nsi y’inyanja, imwe muri zo ifite uburebure bwa kilometero 15,000, iva muri Porutugali ihuza Cape Town muri Afurika yepfo.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06