Rubavu: Umugore afunzwe azira kwica umugabo we

Jul 20, 2025 - 01:20
 0
Rubavu: Umugore afunzwe azira kwica umugabo we

Rubavu: Umugore afunzwe azira kwica umugabo we

Jul 20, 2025 - 01:20

Rubavu umugore afunzwe azira kwica umugabo we bari bamaze igihe batabana kubera amakimbirane aho yasanzwe kuburiri aryamye yapfuye ndetse inyuma yinzu huzuye amaraso

Ibi byabereye Mu Murenge wa Rubavu mukagari ka Rwoko mu  mudugudu w'isangano mu ijoro ryo kuwa 18 Kanama aho ahagana mu ma satanu za nijoro aho inzego zishinzwe umutekano zasanze uwo mugabo wabanaga n'abana be 3 yabyaranye nuwo mugore yamaze kwitaba imana hagacyekwa ko uwo mugore batabanaga ariwe wabigezemo uruhare 

Amwe mu makuru atangwa n'abaturanyi buyu  mugabo bavuga ko ari ntakibazo yarasanzwe afitanye n'abaturanyi be. Ndetse bakanavuga ko umugore wuyu mugabo hari hashize igihe batana kubera amakimbirane ahanini ashingiye ku cyo bita uburaya uyu mugore yakora kandi afite umugabo.

Bikanavugwa ko uyu mugore wishe umugabo we yabifashijwemo nabamwe mu bagabo bakoranaga nawe uburaya.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Gisenyi ngo ukorerwe isuzuma mbere yuko ushyingurwa naho ucyekwaho icyaha ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe iperereza rikomeje gukorwa ku cyaha ashinjwa. 

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089